Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2020, aho witabiriwe n'abayobozi batandukanye ariko bake bitewe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.
Uru rugomero rwitezweho kongera ingufu z'amashanyarazi mu baturage no kongera ibikorwa remezo bikoreshwa nayo, bityo bikazazamura iterambere ry'abaturage muri rusange.
RMT Energy development Ltd ishamikiye kuri Sosiyete isanzwe ikora mu buhinzi bw'icyayi ikanatunganya umusaruro wacyo (Rwanda Mountain Tea), ariko bakibanda mu bikorwa birimo no kubaka ingomero zitanga ingufu z'amashanyarazi, aho uru rugomero rwa Giciye ya III rwuzuye rutwaye akabakaba miliyoni 38$.
Abaturiye urwo rugomero bavuze ko bishimiye kubona amashanyarazi hafi yabo, kuko azaba umusemburo w'iterambere ryabo ndetse bakaba baratangiye kuyabyaza umusaruro kuko banabonyemo akazi mu gihe cyo kurwubaka.
Mutuyimana Gaudence yagize ati "Uru rugomero rwatubereye igisubizo rugitangira kubakwa, nahabonye akazi ubu mfite abana batandatu bose biga neza, nkabambika [kandi] nkabagaburira neza. Naguze amatungo magufi n'umurima wo guhingamo, ibyiza by'uru rugomero biracyaza kuko twiteguye kuva mu kizima tugacana [ndetse] tugakora n'indi mirimo iduteza imbere".
Nsabimana Onesphore na we yavuze uru rugomero rwamuhinduriye ubuzima ati "Kuva natangira gukora muri uru rugomero maze kugura inka ebyiri, naguze imirima ubu mpinga mu kwanjye ntakwatisha, nubatse neza n'amazi meza ndayafite kandi byose mbikesha akazi nkora aha, ikindi ubu turi kuva mu mubare w'abataka amashanyarazi kuko azahita atugeraho tukava mu kizima".
Umuyobozi Ushinzwe guhuza Ibikorwa by'Ubwubatsi bw'Urugomero rwa Giciye III muri RMT Energy Development ltd, akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Mountain Tea Ltd, Kabeja Alain, yashimiye by'umwihariko Leta y'u Rwanda itanga amahirwe ku bashoramari mu bikorwa By'iterambere, akavuga ko biteguye kuyabyaza umusaruro.
Yagize ati "Mbere ya byose turashima Leta y'u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repeburika, uha amahirwe abashoramari mu gushora imari mu bintu bitandukanye, natwe twishimiye ayo mahirwe twahawe ndetse twiteguye kuyabyaza umusaruro kuko iyo umuntu ashoye aba ashaka n'inyungu, ariko bikajyana n'iterambere ry'umuturage duhereye ku bahabonye akazi".
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y'u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), Ron Weiss, nawe yavuze ko uru rugomero ari inyunganizi ikomeye izabafasha igihugu kugeza amashanyarazi ku baturage bose mu mwaka wa 2024, ndese bikazagabanya igiciro cy'umuriro w'amashanyarazi muri rusange.
Guverineri w'Intara y' Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yavuze ko kugira urugomero nk'uru mu ntara ayoboye ari ikimenyetso cy'ubudasa n'iterambere ry'abanyarwanda, ashimira RMT Energy yagize uruhare mu iyubakwa ry'uru rugomero anabizeza ubufatanye buhoraho, ndetse anavuga ko abaturiye uru rugomero bari mu ba mbere bazahabwa kuri aya mashanyarazi.
Yagize ati "Mbere twajyaga gutaha urugomero rufite nka Megawatt ebyiri, tugahura twumva ari ibintu bitangaje, rimwe na rimwe atari n'iz'abanyarwanda. Kugira urugomero nk'uru bigaragaza iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho, turashima umufatanyabikorwa wabigizemo uruhare RMT Energy, dusanzwe tunagirana ubundi bufatanye nko mu nganda zitunganya umusaruro w'icyayi, ikindi ntitwifuza ko abaturage cyane abaturiye aha babura amashanyarazi, ibyo biri mu nshingano zacu mu kubikurikirana bakawuhabwa".
Uru rugomero rw'amashanyarazi rwa Giciye ya III rwatangiye kubakwa muri Werurwe 2019, rwuzura mu mezi 24 ariko rwuzuye mu mezi 18 gusa. RMT Energy izarukoresha mu gihe cy'imyaka 25 mbere yo kurwegurira leta nk'uko amasezerano y'impande zombi abivuga.
Uru rugomero rwa Giciye ya III rwuzuye ruje rusanga izindi ngomero enye zose zubatswe na RMT Energy development ltd zirimo Giciye I na Giciye II zifatiye ku mugezi wa Giciye mu Karere ka Nyabihu, ndetse n'izindi ziri mu Karere ka Burera na Rubavu, aho zose uko ari eshanu zifite ubushobozi bwo gutanga Megawatt 20 z'amashanyarazi.