-
- Ingunguru yirabura ni itekerwamo amababi naho iyeruruka ni ijyamo icyuya kirimo amavuta hanyuma akaza kwitandukanya n'amazi biba biri kumwe
Amababi yifashishwa ni ay'inturusu zifite amababi ajya kweruruka bita kinuka cyangwa maidenii. Hifashishwa ay'ibiti bikiri bitoto igihe bikororerwa cyangwa ay'ibiti bikuze bigeze mu gihe cyo gusarurwa, bicanirwa, amavuta avuyemo akagurwa n'Umuhinde uba i Kigali, na we akayajyana iwabo, aho yifashishwa mu gukora imiti n'imibavu.
Faustin Twagirumukiza, umwe mu batunganya aya mavuta, avuga ko inkono yifashisha ijyamo toni n'ibiro 700 by'amababi, agakuramo hagati ya litiro 25 na 30, kandi litiro ngo bayimugurira ku bihumbi bitatu.
Ubundi igitekerezo cyo kubyaza inturusu amavuta, i Nyamagabe ngo cyatangijwe na Pierre Niyomugaba w'imyaka 27, wanabiherewe igihembo muri Youth Connekt 2019.
N'ubwo yize iby'ubwubatsi, amakuru yagiye ashakisha kuri internet n'ahandi yamubashishije kuba ubu akora ibikoresho byifashishwa mu gukura amavuta mu bihingwa.
Icyakora ngo atangira umushinga ntiyatekerezaga ku mavuta ava mu nturusu, ahubwo ngo yatekerezaga ku mavuta ava mu bihingwa nka Pacuri, Geranium na cyayicyayi ubu yanamaze guhinga ku buso butari butoya.
Igitekerezo cyo gukura amavuta mu nturusu ngo cyaje nyuma, Abahinde bakoranaga bamubwiye ko bakeneye n'amavuta aturuka mu bibabi by'inturusu. Icyo gihe ngo bamusabye kuzajya abagemurira amababi, babonye bitakunda bamusaba kuzajya abazanira amavuta.
Abafite amashyamba bagemura amababi bavuga ko bibafitiye akamaro kuko bayakuramo amafaranga bifashisha mu gukemura utubazo two mu rugo, batabashaga kubona mbere.
Icyakora, abatuye mu Murenge wa Uwinkingi bavuga ko amafaranga 15 babishyura ku kilo cy'amababi ari makeya cyane, bakaba bifuza ko yakongerwa.
Uwitwa Vedaste Kayijamahe agira ati “Yego n'ubundi amababi yapfaga ubusa, ariko byibura baduhaye 30 byarushaho kuba byiza. 15 ni makeya kuko ibibabi byadufumbiriraga amashyamba.”
Niyomugaba avuga ko igiciro bagishyizeho babanje kubara ibigenda mu gukora amavuta. Uretse ko no muri iyi minsi ngo Abahinde bayatwara bahuriye ku isoko n'Abashinwa batemye ibiti byinshi mu minsi yashize, bigatuma igiciro kigabanuka.
Agira ati “Nk'ubu twatangiye mfite amasezerano yo kuzajya banyishyura amafaranga 5200 kuri litiro, ariko ubu tugeze ku mafaranga 4400.”
-
- Hari gutekerezwa ukuntu ibisigazwa by'amababi yakuwemo amavuta byajya bikorwamo ifumbire
Ku kibazo cyo kumenya niba kugura amababi bidashobora kuzateza amakimbirane ku basarura amashyamba atari ayabo, cyangwa gutuma abana basiba ishuri bagiye kuyashaka, abayagura bavuga ko badashobora kwakira umwana utari kumwe n'umubyeyi, kandi ngo hari n'abakozi bashyizeho bo kumenya niba abazanye amababi ari ba nyiri amashyamba.
Naho ku mpungenge zo kumenya niba gushakisha amababi n'inkwi zo gucana bidashobora kuba imbogamizi ku bidukikije, Athanase Harerimana ukorera umurimo wo kubyaza amababi y'inturusu amavuta mu mujyi wa Nyamagabe, avuga ko urebye badakoresha inkwi nyinshi kuko isiteri yifashishwa mu gutunganya litiro hagati ya 75 na litiro 100 z'amavuta. Bifashisha ishyiga rirondereza inkwi.
Amababi yamaze gukoreshwa na yo ngo bari kwiga uko yajya abyazwa ifumbire. Uretse ko kuri we kuba ari kubyazwa amavuta ari n'uburyo bwo kurengera ibidukikije.
Agira ati “Urebye amababi y'inturusu yangizaga ubutaka mu gihe yifashishijwe nk'ifumbire, kuko abamo aside yongera ubusharire mu butaka. Iyo amaze kuvamo amavuta ya aside iba yavuyemo, nta n'ubwo aba agikomeye nka mbere, ku buryo kuyabyaza ifumbire byoroshye kurusha.”
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, we avuga ko bagerageje kureba niba mu rwego rwo kurengera ibidukikije hatakwifashishwa ibitari inkwi mu gucanira, basanga bihenze cyane.
Afatiye ku kuba abagenda biyemeza gukora iyi bizinesi bagenda biyongera, kuko ubu muri Nyamagabe ngo hari ababarirwa muri 20, babikurikiranira hafi kugira ngo bitazateza akajagari.
Ati “Izo nganda uko zigenda ziyongera zishobora guteza akajagari. Tugomba kubaba hafi kugira ngo bakore neza kurushaho, ndetse bagende banongera tekinoloji bakoresha, banarusheho kongera umusaruro.”
Kugeza ubungubu abakura amavuta mu nturusu bari guha umuhinde toni 15 ku kwezi yabasabye, ariko ngo ababwira ko baramutse bamuboneye na toni 30 yazifata.
N'ubwo kandi kugeza ubu amavuta ari yo afitiwe isoko, ibibabi byayatanze na byo hakaba hari gushakwa uko bibyazwa ifumbire, ngo hari kurebwa n'ukuntu amazi asigara mu gutunganya ibibabi by'inturusu (hydrosol) na yo yazajya abyazwa umusaruro, kuko ngo ubundi ashobora kwifashishwa mu kwica udukoko twangiza imyaka.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyamagabe-bakora-amavuta-mu-bibabi-by-inturusu