Nyamasheke : Umwana w'Umukecuru uherutse gutwikirwa mu nzu ashinjwa kugira za Nyabingi yakubiswe inyundo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muryango ukomeje kwibasirwa n'abagizi ba nabi utuye mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Gako mu Murenge wa Kagano Akarere ka Nyamasheke.

Ku wa kane tariki ya 3 Ukuboza, inzu y'umubyeyi w'uyu mukobwa yatwitswe bimwe mu bikoresho bigashya. Abaturanyi bavuze ko uyu mukecukuru w'imyaka 68 akekwaho kuroga.

Uyu muryango wongeye kwibasirwa n'abagizi ba nabi bacunze umwana w'uyu mukecuru uri mu kigero cy'imyaka 30, bamukubita inyundo arakomereka bikomeye.

Ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru cyatangaje ko ahagana saa mbili z'ijoro kuri iki cyumweru tariki ya 6 Ukuboza 2020 ubwo uyu mukobwa yari asohotse agiye mu bwiherero ngo yahuye n'abantu bataramenyekana bamukubita inyundo mu mutwe.

Inzego z'umutekano zo muri ako gace zahise zita muri yombi abantu batandatu mu iperereza ry'abakekwaho gukubita inyundo uyu mukobwa.

Mu nama y'umutekano yahise iba mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukuboza, Polisi ikorera mu Murenge wa Kagano yahise ita muri yombi abantu batandatu barimo basaza b'uyu mukobwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, mu nama y'umutekano yabereye mu mudugudu wa Musagara, yavuze ko ubuyobozi bw'umudugudu bugiye gusana iyi nzu y'uyu muryango, asaba n'abaturage kureka gucyeka amarozi mu gihe batagiye kwa muganga ngo babyemeze.

Ati 'Niba umuntu yarwaye utagiye kwa muganga ngo umupimishe umunye uburwayi afite, ntabwo iyo apfuye uhita wanzura ngo warogewe n'umuturanyi kandi utagiye kwa muganga ngo abaganga aribo bavuga uburwayi umuntu arwaye.'

Uyu mukobwa wakubiswe inyundo agakomereka bikomeye yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kibogora kugira ngo akurikiranwe n'abaganga dore ko yari arembye cyane.
Iyi ni inyundo bakubitishije uriya mukobwa/Ifoto:IGIHE



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Nyamasheke-Umwana-w-Umukecuru-uherutse-gutwikirwa-mu-nzu-ashinjwa-kugira-za-Nyabingi-yakubiswe-inyundo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)