-
- I Nyanza hagiye kuzura uruganda ruzakora insinga z'amashanyarazi
Ni uruganda rwa sosiyete y'abikorera isanzwe ikora insinga izwi nka ‘Mark Cables', bikaba biteganyijwe ko ruzatangira gukora muri Gashyantare 2021 nk'uko ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza bwagiranye amasezerano y'imikorere n'abarukuriye bubivuga.
Imirimo yo kubaka urwo ruganda ruri ku buso bwa hegitari 2.5 ubu igeze ku kigero cya 50%, rukaba rurimo kubakwa mu Murenge wa Busasamana mu Mujyi wa Nyanza.
Urwo ruganda ngo rwitezweho guteza imbere Akarere ka Nyanza kuko ruzatanga imirimo ku baturage bako bakinjiza amafaranga bakikenura, nk'uko bitangazwa n'umuyobozi w'ako Karere, Ntazinda Erasme.
Agira ati “Uru ruganda ruzahita ruha akazi abakozi bahoraho basaga 100 n'abandi benshi badahoraho bivuze ko ruzaba rubafitiye akamaro n'imiryango yabo. Ni amafaranga menshi rero azinjira mu Karere kacu kubera urwo ruganda kuko ruzakurura abantu benshi, ari abazajya baza gupakira insinga bazagira ibyo bakenera bishyure, abazacumbika n'ibindi”.
Ati “Hari n'akandi kazi kazavuka kandi kazakorwa n'abaturage ba Nyanza, uruganda ruzatuma haza abantu benshi bityo n'umuturage uzashinga resitora, butike n'ibindi na we azabona isoko acuruze yiteze imbere. Ikindi ni uko urwo ruganda ruzagabanya n'ibyatumizwaga mu mahanga mu rwego rw'igihugu, ndetse ahubwo rukaba rufite na gahunda yo kohereza hanze ibyo ruzakora hakinjira amadovize”.
-
- Erasme Ntazinda uyobora Akarere ka Nyanza avuga ko urwo ruganda ruzagira uruhare runini mu iterambere ry'Akarere
Urwo ruganda nirutangira gukora ruzaba rusanze urundi na rwo rukorera insinga z'amashanyarazi mu Rwanda rwitwa ‘Alpha Cables', rukorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, rukaba rwaratangiye gushyira ku isoko ibyo rukora muri 2018.
Uretse urwo ruganda rw'insinga, mu Karere ka Nyanza ngo hari n'urundi ruganda ruzakora amakaro rugiye kubakwa nk'uko Mayor Ntazinda abisobanura, akanakomoza ku zari zisanzwe.
Ati “Mu minsi iri imbere mu Karere kacu hazatangira kubakwa uruganda rw'amakaro, tukizera ko na rwo ruzatanga akazi ku baturage benshi. Imirimo yo kurwubaka izatangira muri Mutarama umwaka utaha. Twari dusanzwe dufite uruganda rukora amapoto y'amashanyarazi, urutunganya amata ndetse n'izindi nto zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n'ubworozi”.
Muri ako Karere kandi harimo kubakwa agakiriro kagezweho kazasimbura akari gasanzwe katari kameze neza, kakazatwara agera kuri miliyari imwe na miliyoni 200 z'Amafaranga y'u Rwanda, ngo bikaba biteganyijwe ko kazaba kuzuye muri Gashyantare 2021, kakazanubakwamo uruganda rw'imyenda nk'uko Mayor Ntazinda abitangaza.
-
- Ifoto igaragaza ko urwo ruganda ruzaba ruri ku rwego rwo hejuru
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyanza-harimo-kubakwa-uruganda-rw-insinga-ruzatwara-asaga-miliyari-eshanu