Tariki ya 3 Ukuboza 2020 nibwo Ngendahimana Gaspard w'imyaka 39 wo mu Mudugudu wa Kinyogoto mu Kagari ka Gatagara, yavuzweho kwica umugore we Muragijimana Françoise w'imyaka 29, na we agerageza kwiyahura mu modoka ariko ntiyapfa.
Bahise bamujyana mu Bitaro by'Akarere ka Nyanza kugira ngo abanze avurwe ariko kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Ukuboza 2020 yapfuye.
Byavuzwe ko Ngendahimana yakubise umugore we ishoka mu mutwe biturutse ku makimbirane bagiranye kuko uwo mugabo yashatse kuzana mu rugo umwana yari yarabyaye hanze ariko umugore akabyanga.
Uyu muryango usize abana batatu bakiri bato kuko nta n'umwe urageza ku myaka 14 y'amavuko, umuto afite amezi atanu.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yamaze gupfa, naho abana basize bari kurerwa na nyirakuru ubyara nyina kandi nk'ubuyobozi bazakomeza gukurikirana imibereho yabo.
Yagize ati 'Abana bari kwa nyirakuru ubyara ni we wari wabafashe, ubwo ni ugufasha uwo muryango kubatunga, n'ubwo ababyeyi babo bapfuye, abana bazakurira muri uwo muryango.'
Yasabye abaturage kwirinda intonganya n'amakimbirane kuko bibyara ingaruka zitari nziza, abagira inama yo koroherana kandi ko igihe bagiranye ibibazo bakwiye kubikemura mu buryo bw'ibiganiro, byananirana bakiyambaza imiryango yabo cyangwa ubuyobozi.
Yavuze ko igihe abashakanye bagiranye ibibazo bakabona bidashobora gukemuka, byaba byiza batandukanye mu mahoro aho kugira ngo bicane.