Nyuma y'amezi abiri ubukwe bwa rutahizamu Danny Usengimana wa APR FC busubitswe, bwabaye uyu munsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa APR FC, Danny Usengimana yakoze ubukwe n'umukunzi we wabaga muri Canada, Nyangabire Francine ni nyuma y'amezi abiri bwari bwarasubitswe.

Ku wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2020, ni bwo Danny Usengimana yasohoye urupapuro ruteguza abantu ubukwe bwe na Nyangabire Francine.(Save the Date).

Ubu bukwe bwagombaga kuba tariki ya 8 Ukwakira 2020, bukabera Kicukiro mu murenge wa Niboye.

Ariko ntibwaje kuba kubera ko umujyi wa Montreal muri Canada aho umukunzi we yabaga hakomeje kubamo ubwiyongere bw'abantu banduye icyorezo cya Coronavirus bituma uyu mujyi ujya mu kato ndetse n'ikibuga cy'indege kirafungwa abura uko aza.

Nyuma y'uko bakomorewe uyu mukunzi wa Danny Usengimana akaba yarahise aza, ubukwe bwabo bukaba bwabaye uyu munsi ku wa Kane tariki ya 10 Ukuboza 2020.

Ubu bukwe bukaba bwabereye muri salle ya Rainbow Kicukiro. Nyuma y'umuhango wo gusaba no gukwa abatumiwe n'ubundi baracyirirwa muri iyi salle niho ubukwe buri bukomereze.

Uyu musore akaba yagiye mu muhango wo gusaba no gukwa aherekejwe na manager we akaba na team manager wa UTB VC, Mucyo Gilbert, ndetse mu bamwambariye harimo n'umunyamakuru Uwimana Clarisse wa B&B FM.

Uyu rutahizamu yakiniye amakipe atandukanye, yigiye umupira mu ishuri ry'Isonga, akinira Police FC kuva 2015 aho batandukanye muri 2017 yerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Singida United, mu ntangiriro za 2019 ni bwo yerekanywe nk'umukinnyi wa APR FC.

Danny Usengimana n'umukunzi we Nyangabire Francine mu muhango wo gusaba no gukwa
Danny Usengimana yakoze ubukwe
Mucyo Gilbert akaba na Manager wa Danny ni we wari wamwambariye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-amezi-abiri-ubukwe-bwa-rutahizamu-danny-usengimana-wa-apr-fc-busubitswe-bwabaye-uyu-munsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)