-
- Padiri Aloys Guillaume yazize impanuka
Itangazo ryatanzwe na Musenyeri wa Diyoseze ya Butare, Philippe Rukamba, ryashyizweho umukono n'Igisonga cya Musenyeri, Padiri Gahizi Jean Marie Vianney, rivuga ko Padiri Aloys Guillaume yazize impanuka ku wa Gatandatu tariki 12 Ukuboza 2020, rikavuga ko imihango yo kumushyingura izamenyekana nyuma.
Amakuru avuga ko Padiri Aloys Guillaume yakoze imanuka ageze aho bita i Mwurire mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye.
-
- Padiri Aloys Guillame (wa kabiri uvuye iburyo)
Yari avuye i Kigali yitwaye mu modoka ari kumwe n' abandi bantu babiri, ageze hafi y'i Save aciye ku gikamyo cyapfuye giparitse ahura n' indi kamyo yihuta cyane abura aho ayihungira.
Padri Guillaume Aloys yahawe ubusaseridoti mu mwaka wa 1981. Yabaga mu Iseminari Nto ya Karubanda (Petit séminaire Virgo Fidelis).
Padiri Aloys Guillaume yanakinnye mu ikipe ya Mukura VS akiri muto.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/padiri-aloys-guillaume-yapfuye-azize-impanuka