Pasiteri Uwinkindi arahabwa umwanzuro ku bujurire yatanze ku gihano cyo gufungwa burundu yakatiwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Jean Uwinkindi
Jean Uwinkindi

Uwinkindi yahoze ari umushumba mu itorero rya ADEPR mu cyahoze ari Komini Kanzenze mu yahoze ari Perefegitura ya Kigali Ngari ubu ni mu Karere ka Bugesera.

Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo kuyobora ibitero simusiga byahitanye Abatutsi benshi ndetse no kujya kuri bariyeri zabaga zigamije kurobanura Abatutsi bari bwicwe, ibyaha yahamijwe ko yabikoranye ubugome ndengakamere.

Yitabiriye kandi inama nyinshi zanogerezwagamo imigambi yo kurimbura Abatutsi, bigize icyaha cyo kurimbura nk'icyaha cya Jenoside.

Akimara gusomerwa igihano yahawe, Uwinkindi yahise avuga ko akijuririye imbere y'urukiko rw'ubujurire.

Uwinkindi yafatiwe i Mbarara muri Uganda tariki 30 Kamena 2010, ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ubwo yari yiyoberanyije amazina.

Yaje gushyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania, nyuma rumwohereza mu Rwanda tariki 19 Mata 2012 ubwo rwendaga gusoza imirimo yarwo.




source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/pasiteri-uwinkindi-arahabwa-umwanzuro-ku-bujurire-yatanze-ku-gihano-cyo-gufungwa-burundu-yakatiwe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)