Ibiro bya Perezidansi ya Mali byatangaje ko misa ya gusezera kuri Buyoya irabera muri Katederali ya Bamako saa tatu, nyuma agashyingurwa mu irimbi rya Kiliziya Gatolika riherereye i Bamako.
Urupfu rwa Buyoya rwaciyemo ibice Abarundi yayoboye kuva 1987 kugeza mu 1993 ndetse no guhera mu 1996 kugeza mu 2003.
Kugeza magingo aya, ntacyo u Burundi buratangaza ku rupfu rwe ndetse n'umuryango we ntabwo wigeze utangaza ku mugaragaro iby'urupfu rwe uretse abayobozi batandukanye nk'Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe na Perezidansi ya Mali babitangaje.
Kuba ntacyo u Burundi bwatangaje ku rupfu rwe bivuze ko nta n'ikiriyo kizamutegurirwa nk'uwigeze kuyobora icyo gihugu. Urupfu rwe ntabwo kugeza ubu ruvugwaho rumwe.
Buyoya yapfuye hashize iminsi akatiwe n'urukiko rw'i Bujumbura, rwamuhamije uruhare mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye, Perezida wa mbere watowe mu Burundi. Yari aherutse kwegura ku mwanya w'Intumwa Nkuru y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo bya Mali na Sahel, nyuma y'iminsi mike akatiwe gufungwa burundu.
Kugeza n'ubu hari Abarundi babona ko nk'uwayoboye igihugu yari akwiriye guhabwa icyubahiro kimukwiriye agasezerwaho mu cyubahiro, akanashyingurwa mu Burundi mu gihe abandi batabibona gutyo.
Hari abavuga ko nubwo yaba afite ibibi yakoze, nibura akwiriye kwibukirwa ku kuba yaremeye gutanga ubutegetsi mu 1993 ubwo yatsindwaga na Ndadaye, bikaba ubw ambere byari bibaye mu Burundi. Buyoya kandi niwe wari ku butegetsi ubwo ibiganiro bihuza Abarundi byatangizwaga bikarangira bihaye ubutegetsi ishyaka CNDD FDD. Kuba yaremeye kujya mu biganiro byatumye u Burundi bumaze igihe nta ntambara nabyo hari abasanga ari ibyo gushimirwa.
Pierre Buyoya yapfuye kuwa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020, akaba yarapfuye ari mu nzira igana Paris mu Bufaransa aho yari agiye kwivuza.