Polisi y'u Rwanda yashyikirije Umwongerezakazi ibikoresho yari yaribwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abakekwaho ubujura barindwi barakekwaho kwiba umuzungu w
Abakekwaho ubujura barindwi barakekwaho kwiba umuzungu w'Umwongereza baciye mu idirishya baciye giriyaje

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, avuga ko ibi bikoresho byibwe mu ijoro ryo ku wa 18 Ukuboza 2020, abajura banyuze mu idirishya binjira mu nzu.

Avuga ko nyuma y'amakuru yatanzwe n'abaturage babashije gufata umwe muri abo bajura na we agenda abereka abandi.

Ati “Abaturage baduhaye amakuru tubasha gufata umwe na we agenda atwereka abandi. Hari abo twakuye i Kabarondo, i Kabuga n'i Kigali. Byose twabashije kubibona kuko twabonye ababiguze ndetse n'uwakuyemo umubare w'ibanga muri mudasobwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana kandi arasaba abaturage kwirinda gutanga icyuho cy'uko imitungo yabo yakwibwa, bakayihozaho ijisho ndetse ifite agaciro bakiyishyiraho ikimenyetso kugira ngo mu gihe inafashwe byorohe kumenya nyirayo.

Agira ati “Mu minsi mikuru abajura bakajije umurego, birasaba ko amarondo akazwa neza ariko na none abantu bakagira uruhare mu kurinda umutekano w'ibyabo, birinda icyuho cy'uko byakwibwa ntibabite mu ruganiriro ngo bajye mu cyumba bagafunga neza ariko na none bakibuka kubishyiraho ibimenyetso byafatwa bikoroha kumenyekana nyirabyo.”

Mu bikoresho bibye umuzungukazi harimo televiziyo na mudasobwa
Mu bikoresho bibye umuzungukazi harimo televiziyo na mudasobwa

Siborurema Emmanuel ni umusore w'imyaka 32 ukomoka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Nyamirama yiyemerera ko ari umujura ariko yari yarabiretse nyuma yo kubifungirwa.

Avuga ko kugira ngo bibe ibyo bikoresho by'umuzungu yari yasuye umusore w'inshuti bakanywa inzoga byagera mu ijoro bagatekereza gushaka amafaranga y'iminsi mikuru.

Ati “Bamfunze igihe gito ndabihanirwa mvayo narabiretse neza n'abaturanyi barabizi ahubwo sinzi ukuntu Satani yanjemo tumaze kunywa izo nzoga ndavuga ngo reka tujye gushaka amafaranga yo tuzarya ku munsi mukuru.”

Sinzinkabo Pierre ukora akazi k'ubucuruzi butandukanye harimo akabari na resitora i Kabarondo avuga ko we yahuje abajura n'umuguzi ariko atazi ibyo ari byo dore ko ngo yahawe igihembo cy'ibihumbi 10 gusa.

Cyakora yemera ko atari ubwa mbere afunzwe ku cyaha nk'iki kuko ngo mu mwaka wa 2012 yafunzwe azira kugura ibintu by'ibijurano akatirwa imyaka 2 gusa ngo kubera imbabazi akora umwaka umwe.

Asaba imbabazi Abanyarwanda kuko ngo atazongera gukora icyaha nk'icyo kuko ngo ibyamubayeho byatewe no guhubuka.

Ati “Jye umwe muri abo bahungu yarampamagaye tutaziranye ansaba kumugurira ibikoresho mubwira ko ntabigura ariko namubonera umukiriya. Naramushatse ndetse tuzana i Rwamagana kubifata mu modoka ye, gusa ndasaba Abanyarwanda imbabazi si ndi umujura mba numva ntanabikora ibyabaye ni uguhubuka.”

Mu bafashwe harimo abajura 3, abaguzi b'ibyibwe 3 ndetse n'undi umwe wafashije mu gukura muri mudasobwa umubare w'ibanga.

Dogherty Hannah Louise, umukorerabushake w'Umushinga VSO mu Karere ka Rwamagana ufasha abarimu mu myigishirize (Mentor) wibwe ntiyifuje kuvugana n'itangazamakuru ndetse ntiyavuze n'agaciro k'ibyo yari yibwe uretse ko byose byabonetse uretse itoroshi gusa.

Mu bikoresho yibwe harimo mudasobwa imwe, televiziyo, ibyangombwa bye, amakarita akoreshwa muri banki, icyuma gifata amashusho (Camera) n'ibindi.

Mu mukwabu wakozwe ku wa 24 Ukuboza 2020 ku hantu hakekwa ubujura, hafashwe ababukekwaho 25 batatu bakaba ari bo banyuze mu idirishya ry'inzu Hannah Louise atuyemo bakamutwara ibikoresho basanze mu cyumba cy'uruganiriro.




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-y-u-rwanda-yashyikirije-umwongerezakazi-ibikoresho-yari-yaribwe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)