REG iri gukemura ikibazo cy'abatinze guhabwa ingurane ku mitungo yangijwe n'iyubakwa ry'ibikorwa remezo by'amashanyarazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari hashize igihe hirya no hino mu gihugu bamwe mu baturage bavuga ko ibikorwa byabo byagiye byangizwa mu gihe habaga hubakwa ibikorwa remezo by'amashanyarazi nk'imiyoboro, amapoto, amapiloni n'ibindi.

REG ivuga ko intonde z'aba baturage bafite ibyo bibazo zigenda zitangwa na buri karere. Nyuma yo gukusanya amakuru no kuyasesengura, REG izakora igenagaciro ry'ibyangijwe byishyurwe.

Iyi sosiyete ivuga ko iyi gahunda yahereye mu Karere ka Rubavu nyuma hakazakurikiraho Musanze ndetse n'utundi turere twose hirya no hino mu gihugu bikazaba byarangiye bitarenze uyu mwaka w'ingengo y'imari.

Ibijyanye n'ingurane z'ibyangijwe byongeye kugarukwaho ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro n'Itangazamakuru hamwe n'abaturage ku wa 21 Ukuboza 2020.

Umwe mu baturage wari witabiriye iki kiganiro wo mu Karere ka Kirehe, yasabye Umukuru w'Igihugu ko bahabwa ingurane y'imitungo yangijwe ubwo REG yakwirakwizaga amashanyarazi muri aka Karere.

Umukozi ushinzwe iby'Ingurane z'ibyangizwa n'Iyubakwa ry'Ibikorwa remezo by'amashanyarazi, Rutazigwa Louis, yabwiye IGIHE ko mu gukemura ibi bibazo, hashatswe umugenagaciro wemewe na leta urimo kuzenguruka hirya no hino mu gihugu, akora urutonde rw'abafite imitungo yangijwe n'ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi bavuga ko batarishyurwa.

Yagize ati 'REG yandikiye uturere twose idusaba izi ntonde zose z'abantu bose bavuka ko batarishyurwa, batabaruriwe ibyabo byangijwe n'iyubakwa ry'ibikorwa remezo by'amashanyarazi.'

Yavuze ko usibye kuba REG yarabanje kwandikira uturere hari n'abaturage ubwabo bagana iki kigo basaba ko bafashwa.

Ati 'Hakaba hari n'urutonde twari twarakoze tugendeye ku baturage baduhamagaraga, biba ngombwa ko twohereza abakozi ngo bazenguruke bakusanye amakuru yose ariko tugasaba ko n'akarere kabyemeza'.

Umugenagaciro asesengura amakuru y'umuturage afatanyije n'inzego z'ibanze hakorwe ifishi y'igenagaciro byemezwe n'ubuyobozi bw'Akarere maze REG iyishingireho yishyura.

Rutazigwa yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma hari abatinda kwishyurwa ari uko akenshi baba badafite ibyangombwa by'ubutaka, kuba ubutaka bwabo burimo amakimbirane, kuba bamwe badafite konti mu Murenge SACCO cyangwa mu zindi banki, kuba amakuru ari ku ndangamuntu adahura n'ari ku cyangombwa hakabura inyandiko ibisobanura ndetse n'ibindi.

Yakomeje ati 'Hari n'aho tugera umuturage tukamubura. Hari abaturage baba baragiye mu bice bitandukanye ku mpamvu zinyuranye zituma batindayo, mu gihe cy'ibarura ry'imitungo akabura, tugatanga raporo mu nzego z'ibanze. Iyo agarutse nyuma y'igihe akorerwa ifishi y'igenagaciro igashingirwaho yishyurwa. Mu by'ukuri ntaba yararenganyijwe ahubwo aba yarabuze muri icyo gihe.'

REG ivuga ko ingurane itangwa ku mitungo yangizwa n'iyubakwa ry'imiyoboro iringaniye (medium voltage lines) n'iminini (high voltage lines) ndetse n'ibindi bikorwa remezo by'amashanyarazi bikenera ubutaka bunini.

Abaturage bo hirya no hino mu gihugu bagiye bavuga ko ibikorwa byabo byangijwe mu gihe hubakwaga ibikorwa remezo by'amashanyarazi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/reg-iri-gukemura-ikibazo-cy-abatinze-guhabwa-ingurane-ku-mitungo-yangijwe-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)