Umuyobozi wa (RFTC) Col. Twahirwa Dodo atangaje ibi nyuma y'uko ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri byasohotse byongera bigaragaza ko imodoka rusange zitwara abagenzi zemerewe gutwara 50%, ariko ibiciro bikaba bitahise bihinduka, icyakora ngo hakaba hagiye kuba inama iza gufatirwamo ibyemezo bishya ku biciro by'ingendo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ukuboza 2020 ubuzima bwasaga nk'ubwongeye gukonja mu mujyi wa Muhanga kubera ibyemezo by'inama y'abaminisitiri byaraye bisohotse bigasubizaho ingamba zo gutwara abantu mu modoka rusange hubahirizwa intera hagati y'abagenzi, ibyo bikavuga ko imodoka itwara 50% by'abo isanzwe itwara.
Ikigaragarira amaso ni uko Gare ya Muhanga yasaga n'itarimo imodoka mu masaha ya saa moya n'igice za mu gitondo, abatwara abagenzi bakavuga ko kubera ko abagenzi babaye benshi kandi imodoka zitiyongereye byabaye ngombwa ko imodoka yatwaraga abagenzi 30 ubu itwara 15 bityo hakagendera rimwe imodoka ebyiri ku buryo muri ayo masaha nta modoka zari muri gare.
Hari n'abavugaga ko banze kuzana imodoka mu muhanda kuko bahomba igihe cyose ibiciro bitarahinduka, kandi basabwa gutwara icya kabiri cy'abantu mu modoka imwe kandi ikoresha amavuta menshi.
Hari kandi abagenzi bagaragazaga ko bari gusabwa kwishyura itiki y'urugendo rwa kure ugarukira hafi kugira ngo uzibe icyuho cy'igiciro gito, ni ukuvuga ko nk'umugenzi ujya Ruhango yasabwaga kwishyura amafaranga ajya Huye, cyangwa ujya Ngororero akishyura ajya Rubavu.
Umuyobozi wa gare ya Muhanga yatangaje ko kuva mu gitondo igiciro ari igisanzwe mu gihe bagitegereje amabwiriza RURA iza gushyiraho y'ibiciro bishya by'ingendo, ariko ntawe babujije kugenda hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Umuyobozi wa RFTC atangaza ko igiciro kuri 1km ari amafaranga 21 ku mugenzi n'ubundi akaba yari make ugereranyije n'ibisabwa ngo umugenzi agere aho ajya akaba asanga RURA itaratinda gutangaza ibiciro bishya kugira ngo abatwara abagenzi boroherwe.
Asaba abatwara abagenzi kwihanga uyu munsi kuko bwira hamenyekanye ibiciro bishya kuko RURA igiye kuganira n'abayobozi b'ibigo bitwara abagenzi mu gihugu hose.
Agira ati, “Mu kanya turagirana ibiganiro na RURA turizera ko tuza gufata umwanzuro wo gusubizaho ibiciro byari byashyizweho ubwo n'ubundi twatwaraga icya kabiri cy'abantu mu modoka, abatwara abagenzi bihangane uyu munsi byanze bikunze harara hasohotse ibiciro bishya”.
Ku kijyanye no kuba hari abanze gushyira imodoka mu muhanda kubera gutinya ibihombo, Col. Twahirwa Dodo avuga ko atabihamya ariko bishoboka ko hari abahisemo kuba bategereje ibiciro bishya bya RURA.
Agira ati, “Imodoka ziri gukora uko bisanzwe baratwara abantu hubahirizwa amabwiriza mashya, wenda hari bamwe bategereje ngo bumve igisubizo cya RURA, ariko byanze bikunze biraza guhinduka nta masaha menshi bifata ngo bikemuke imodoka ntabwo bazihishe.
Umuyobozi wa RFTC asaba abatwara imodoka z'abagenzi kurushaho kwitwararika ku mabiwiriza yo kwirinda COVID-19 kuko uburwayi bwayongereye, turasabwa kubahiriza itegeko Leta yashyizeho abantu bakihangana kuko na Leta iziko abantu bagomba kugenda mu modoka.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rftc-irizeza-abatwara-abagenzi-mu-modoka-ko-bwira-ibiciro-bishya-byasohotse