Uyu mugabo usigaye ari umusesenguzi w'umupira w'amaguru yavuze ko aba basore babiri ba Arsenal bazarema ubusatirizi buteye ubwoba ku isi nibakomeza kwitwara neza ndetse bakanagira ubuzima bwiza.
Martinelli wamaze igihe kinini ari mu mvune,yagarutse mu ikipe ya mbere ya Arsenal ubwo iyi kipe yatsindaga Chelsea ibitego 3-1,ayifasha kuva mu bihe bibi yari irimo byo kumara imikino 5 idatsinda.
Ferdinand ufite ubunararibonye kuri Premier League yavuze ko uyu munya Brazil we na mugenzi we Saka bazarema ubusatirizi buteye ubwoba.
Yagize ati 'Sinabonaga Arsenal nk'ikipe itsinda.Ntabwo ntekereza ko Arsenal yihagije.Aubameyang ari mu bihe bibi,ntabwo ari gukina neza.Nabonye Martinelli mu mukino wa Bournemouth mu mwaka ushize na Saka bari kumwe.
Bafitanye ubwumvikane,bafitanye umubano mwiza kandi ndakeka ko mu myaka iri imbere bazarema ubusatirizi buteye ubwoba.
Bakorana neza bombi na Tierney ku rundi ruhande akabafasha.Ariko,Martinelli azaba umukinnyi ukomeye cyane.Umukinnyi wo ku rwego rwo hejuru.
Yageze mu ikipe ahita agaragaza intege nke yari ifite.Uribuka igitego yatsinze Chelsea kuri Stamford Bridge yiruka ikibuga cyose agatsinda?.Cyari igitego cyiza.
Azaba umukinnyi ukomeye cyane.Impano idasanzwe,ndizera ko azakomeza kumererwa neza ntagire imvune.'