Ngendahimana n'umugore we Nitegeka Athanasie bari bamaze imyaka ibiri batuye muri iri hunikiro [ryahozwe rikoreshwa n'abaturage barishyiramo ibigori ariko kuri ubu ntirigikoreshwa], ariko baje kwimurwamo n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rugerero, bajya gukodesherezwa inzu iva.
Ubusanzwe uyu muryango wari usanzwe utuye muri uyu mudugudu ariko babaga mu nzu yenda kubagwaho, noneho baza kubona iri hunikiro ridakoreshwa bafata umwanzuro wo kuryimukiramo babifashijwemo n'ubuyobozi bw'Umudugudu.
Bavuga ko muri iyi myaka ibiri bari bamaze baba mu buhunikiro hamwe n'abana babo batatu, ubuyobozi butigeze bubaha ubufasha cyangwa ngo bubakirwe nk'abandi banyarwanda batishoboye dore ko nabo nta bundi bushobozi bari bafite.
Mu minsi ishize nibwo uyu muryango wavanywe muri iri hunikiro ukodesherezwa inzu y'ibihumbi bitatu ku kwezi (3000Frw), aho ubuyobozi bwayibakodeshereje umwaka wose.
Umugore wa Ngendahimana yabwiye UKWEZI ko iyi nzu batujwemo iva cyane ku buryo iyo imvura iguye bifashisha amabase n'amasafuriya mu kwitwikira cyangwa bakajya gucumbika mu baturanyi bakazagaruka ari uko imvura yahise kandi nabwo ngo iba yanyangiye ibikoresho bafite.
Nitegeka avuga kandi ko ubwo ubuyobozi bwabimuriraga muri iyi nzu y'inkodeshanyo nta kindi bwabahaye byaba ibibatunga cyangwa ubundi bufasha.
Yakomeje asaba 'Ko yakoregwa ubuvugizi agatuzwa nkabandi akubakirwa kuko ntabundi bushobozi afite kuberako umugabo we afite ubumuga.'
Ubwo twakoraga iyi nkuru twavugishije umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Murenge wa Rugerero, Umucyo Leonidas atubwira ko uwo muturage atamuzi ariko ahamya ko kuba bamenye icyo kibazo bagiye kugikurikirana bakareba uko bafasha uyu muturage. Reba ihunikiro uyu muryango wabagamo, umazemo imyaka ibiri Iyi ni inzu uyu muryango uherutse gukodesherezwa. Ku kwezi yishyurwa ibihumbi bitatu mu mafaranga y'u Rwanda