Rusizi: Abitwaje intwaro bibye umuturage arenga ibihumbi 400 Frw, banica umugore we - IGIHE.com #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Mpongora, Akagari ka Gatsiro, Umurenge wa Gihundwe ho mu karere ka Rusizi, ahagana ku saa Tatu z'ijoro ryo ku wa 27 Ukuboza 2020.

Aba bagizi ba nabi bateye urugo rwa Bavugamenshi ari batatu, ngo babiri muri bo bari bambaye imyenda isa n'iya gisirikare, naho umwe yambaye bisanzwe.

Abaturanyi b'uru rugo bavuze ko abo bagizi ba nabi baje bagasaba uwo mugabo usanzwe ari umucuruzi w'amatungo kubaha imbunda, we akavuga ko ntayo afite, nyuma bakamusaba amafaranga.

Bahise bamuzirika maze basaka inzu ye, aho bamutwaye arenga ibihumbi 400 Frw.

Mu gusohoka mu nzu batwaye ayo mafaranga, ni bwo nyakwigendera Mukandayisenga Olive yabakurikiye abatakambira abasaba ko byibuze bamusigiraho make, bahita bamurasa mu rubavu.

Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uwo mugore yarashwe ntahite apfa, atabarwa n'umuturanyi we amushyira kuri moto ngo amujyanye kwa muganga, ariko igeze inyuma y'urugo ahita ashiramo umwuka.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yahamirije IGIHE iby'aya makuru, asobanura ko abateye bigaragara ko ari abajura.

Yagize ati 'Ni byo koko hari umuturage wacu wishwe n'abajura bitwaje intwaro, bamutwara n'amafaranga arenga ibihumbi 400 Frw.'

Yakomeje avuga ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane ababa bagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi.

Ati 'Ntituramenya abantu baba bagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi, iperereza riracyakomeje.'

Kayumba yasobanuye ko ibikorwa nk'ibi bidakunze kurangwa mu karere ke ariko abaturage badakwiye guhungabana.

Yagize ati 'Nibahumure turacyakora iperereza, ariko barusheho no gukaza ingamba z'umutekano, harimo gutangira amakuru ku gihe mu gihe babonye umuntu batazi neza, cyangwa hari ibikorwa bibi bamukekaho.'

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Gihundwe, ari naho waraye.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abitwaje-intwaro-bibye-umuturage-arenga-ibihumbi-400-frw-banica-umugore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)