Ntirandekura wo mu Murenge wa Muganza na Mukayakaremye wo mu Murenge wa Nkombo yose yo muri aka karere ka Rusizi byari biteganyijwe ko basezerana imbere y'Imana mu rusengero rwa ADEPR Muganza, kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ukuboza 2020.
Impapuro z'ubutumire bwabo zigaragaza ko aba bombi bagombaga gusezerana imbere y'amategeko mu Murenge wa Muganza, saa Tatu za mugitondo nyuma bakabona ubwerekeza mu rusengero kurambikwaho ibiganza na Pasiteri.
Amakuru avuga ko uyu musore yaje kumenya ko uyu mukobwa bari bagiye kurushinga atwite inda y'undi musore bituma ahita ahagarika ibijyanye no gukomezanya nawe imishinga y'ubukwe no kubakaba umuryango muri rusange.
Umwe mubo mu muryango w'aba bombi watanze amakuru yavuze ko ku wa Gatanu nimugoroba, umukobwa yari yavuye iwabo n'abari bamuherekeje baza kurara mu Murenge wa Muganza kugira ngo isaha yo gusezerana baze kuyubahiriza.
Gusa ngo byageze mu masaha y'umugoroba inkuru irasakara ko umukobwa atwite inda bivugwa ko ari iy'ukwezi kumwe bituma imiryango yombi ihita iterana ikitaraganya baganira kuri icyo kibazo ndetse umukobwa asaba imbabazi ariko umusore yanga kuzimuha.
Nyuma y'ibi biganiro ngo imiryango yose yahise yemeranya ko umusore asubizwa ibyo yatanze byose hanyuma bagahagarika ubukwe.
Bivugwa ko byageze mu masaha ya saa tatu bari bateganyije gusezeraniraho ku Murenge, maze uyu musore ahamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muganza, Ngirabatware James amubwira ko atakije gusezerana kubera iyo mpamvu.
Amakuru yatangajwe n'ikinyamakuru BWIZA avuga ko Umushumba w'Itorero rya ADEPR Ishywa ryo ku Nkombo, Rev Uwimana Schadrack, aho umukobwa yasengeraga ariwe wavuze ko uyu mukobwa atwite.
Ubusanzwe amabwiriza ya ADEPR agena ko iyo umukobwa apimishijwe bikagaragara ko atwite batemera kumusezeranya kuko aba yarenze kuri ayo mabwiriza.
Ubwo Mukayakaremye yagombaga guhabwa icyemezo cy'ubuhamya bwiza n'Umushumba we, Rev Uwimana ari nacyo yari kujyana kuri ADEPR Muganza aho byari byitezwe ko asezeranira.
Umushumba mu Itorero rya ADEPR Muganza, Ngirabagenzi Ephrem yavuze ko 'Ninjye wagombaga kubashyingira ariko naraye mpawe amabwiriza n'Umushumba wanjye yo kutabashyingira kuko ngo byamenyekanye ko umukobwa yari atwite, ibindi niwe mwabibaza.'
Imihango ijyanye no gusaba no gukwa yari yabaye ku wa 2 Ukuboza 2020, ariko amakuru avuga ko umuryango w'umusore wahise usubizwa inkwano n'ibindi wari watanze kuri uyu mukobwa.