Uru rubanza rwasomwe mu masaha y'igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Ukuboza 2020.
Umucamanza Riziki Isabelle nyuma yo kugaragaza ko abaregwa n'Ubushinyacyaha nta bimenyetso bibahamya icyaha, yatangaje ko urukiko rubagize abere, ategeka ko bahita banarekurwa.
Abarekuwe ni abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge ine barimo Ntihinyuka Janvier wa Murunda, Mpirwa Migabo wa Nyabirasi, Ikizihiza Alida wa Rusebeya na Bisangabagabo Sylvestre wa Kivumu.
Hari kandi abakozi bane bakorera ku karere ari bo Basabose Alexis ushinzwe Imari n'Ubuyobozi (DAF), Ngabo Fadhil Emmanuel ushinzwe iyubakwa ry'imihanda, Kamana Jean ushinzwe Imirimo rusange na Munyamahoro Cyato Justin wari Umucungamari.
Urukiko kandi rwanagize abere abakozi bashinzwe ubutaka mu mirenge barimo Nshizirungu Emmanuel wa Nyabirasi, Sekamana Théophile wa Ruhango, Kagaba J. Baptiste wa Mukura, Murari Richard wa Murunda na Ndagijimana Aloys wa Kivumu.
Uretse aba bakozi b'Akarere ka Rutsiro hiyongeraho na Rwiyemezamirimo Uwumukiza David wagemuraga ibikoresho mu isoko ryo kubaka imihanda ya VUP.
Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance, abajijwe ikigiye gukurikiraho, yavuze ko nibaramuka bagarutse hazarebwa icyo amategeko ateganya.
Ati 'Twabibonye ku mbuga nkoranyambaga ntituramenya neza ibyo aribyo, ibindi birebana n'akazi hazarebwa icyo amategeko ateganya.''
Aba bayobozi bafunzwe bahita banahagarikwa by'agateganyo n'ubuyobozi bw'akarere mu gihe cy'amezi atandatu kubera iperereza bakorwagaho ryo kunyereza umutungo wa Leta mu mishinga ijyanye no gukora imihanda y'imigenderano muri gahunda ya VUP.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Rutsiro bwavuze ko mu bikorwa byagombaga gukorerwa abaturage hari ibikoresho birimo amabuye n'imicanga byagombaga kubaka ibiraro bito ku mihanda y'imigenderano bitahageze kandi byarishyuwe.