Ubu bujura bwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira kuwa kabiri tariki 8 Ukuboza 2020, mu Murenge wa Munyiginya muri aka Karere ka Rwamagana.
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Munyiginya bwatangaje ko abo bajura bahageze ahagana saa 12:40 z'ijoro bitwaje intwaro gakondo.
Bivugwa ko umwe yagiye ajya kwataka umuzamu uharinda yari ari inyuma abandi bo ngo bari batangiye kumena ibirahure ngo bakingure maze ahita amurasa yikubita hasi ahita apfa abandi bariruka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, CIP Hamduni Twizeyimana, yabwiye IGIHE ko uwo murinzi avuga ko yabanje kurasa isasu mu kirere mbere yo kurasa uwo mujura amasasu atatu.
CIP Twizeyimana yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu nk'abo bahungabanya umutekano bakanatanga amakuru ku gihe.
Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Rwamagana-Abajura-bagiye-kwiba-muri-SACCO-umwe-araraswa