Rwatubyaye Abdul yahishuye ko afite tatuwaje zirenga 50 ku mubiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore unakinira ikipe ya Colorado Springs Switchbacks FC, yo mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe mu bakinnyi b'abanyarwanda bazwiho kujyana n'ibigezweho haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo.

Uyu musore avuga ko atigeze agira amahirwe yo kubona Se umubyara kuko yamenye ubwenge utamubona iruhande rwe gusa azakumva ko yitabye Imana. Ubwo yari afite imyaka 3 gusa ni bwo yaje kubura nyina ahinduka imfubyi ariko arerwa na nyina wabo.

Rwatubyaye wakuriye I Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali avuga ko amaze gukura yatangiye kujya yishyirishaho ibishushanyo [tattoos], birimo ibigaragaza agahinda yatewe no kuba yarakuze ari imfubyi.

Mu kiganiro yagiranye na Isibo tv yavuze ko ateranyije ku mubiri we afite tatuwaje zirenga 50 zirimo ebyiri zifite ibisobanuro bikomeye cyane ku buryo bibaye ngombwa ko asiba izo afite zose agasigarana ebyiri arizo yasigarana.

Yagize ati 'Zishobora kuba zirenze 50 ndekeka. Izo nshobora gusigazaho ni iyo mfite ku kuboko iriho indabo ebyiri, nazituye ababyeyi banjye ndetse n'indi y'isaha igaragaza itariki navukiyemo.'

'Impamvu nakuze nta Papa mfite nyuma na Maman wanjye yaje gupfa ubwo nari ngize imyaka itatu y'amavuko.'

Yavuze ko ashimira cyane uwasigaye ari nka Maman we, wamwitayeho we n'abandi bana yareraga aho ngaho.

Uyu musore avuga ko urugendo rwo muri ruhago yarutangiye ubwo yajyaga mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC miuri 2010.

Avuga ko umukino wamushimishije ari kuva yatangira gukina ari umukino yatsinze ibitego 3 ikipe ya Mbabane Swallows ubwo yari muri APR FC hari mu mikino nyafurika ya CAF Champions League.

Uwamubabaje ngo ni umukino we wa mbere yari ahamagawe mu ikipe y'abatarengeje imyaka 17 muri 2012 ubwo baje gutsindwa na Botswana hari mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika.

Mu gihe cyose yamaze muri APR FC uyu musore avuga ko ikintu ahora yibukira kuri APR FC ari uburyo buri gihe baba banyotewe n'intsinzi bashaka ibikombe. Ikindi ni imibanire iba iri hagati y'abakinnyi n'abayobozi kuko bisanzuranaho kandi akaba ari n'umuryango witeguye gufasha umukinnyi no hanze y'ikibuga mu buzima bwe bwa buri munsi.

Ku ruhande rwa Rayon Sports avuga ko ahora yibuka urukundo yeretswe n'abafana b'iyi kipe ndetse n'abayobozi ubwo yari agarutse mu Rwanda nyuma yo kugenda abasinyiye ariko ntabakinire akamara umwaka wose atari mu Rwanda.

Kuba yararezwe na APR FC akaza kujya muri Rayon Sports avuga ko atari ibintu bikomeye ko ahubwo ari kwa kundi umubyeyi abyara umwana akamurera, akamukuza akazagira igihe cyo gushaka umugore agatandukana n'iwabo.

Nyuma yo gusinyira Rayon Sports yaje kuburirwa irengero aho yagiye ku mugabane w'u Burayi, gusa ntiyaciye mu ikipe imwe ahubwo yanyuze mu makipe menshi kandi atandukanye aho avuga ko yanakuye isomo ry'ubuzima.

Mu gihe amaze akina umupira w'amaguru amaze gutunga imodoka zigera kuri 4 ariko akaba yarazigurishije ubu atunze Touareg agendamo, ntarabasha kubaka ariko ubu ni byo ari gutekereza uburyo yagira iwe hihariye.

Ni umusore ugaragaza ibishushanyo byinshi ku mubiri we 'Tatoo' aho avuga ko ari uko azikunda gusa, ariko yemeza ko izifite igisonuro kinini ari izina rya mama we rivaze ni rye byanditse mu rurimi rw'igishinwa ndetse n'ibya marira ari ku maso bisobanura amarira y'ubuzima yanyuzemo.

Nta kipe n'imwe afana mu Rwanda ndetse no hanze ya rwo, gusa abakinnyi afata nk'itegererezo harimo Sergio Ramos wa Real Madrid na Espagne, mu Rwanda yakundaga imikinire y'abakinnyi nka Mbuyu twite na Kalisa Mao. Rwatubyaye afite tatuwaje nyinshi ku mubiri we Uyu musore hari na tatuwaje afite mu isura [mu maso]



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Rwatubyaye-Abdul-yahishuye-ko-afite-tatuwaje-zirenga-50-ku-mubiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)