Sat B w'i Burundi yari aherutse gushyira hanze EP ye nshya yise 'Romantic Sounds' iriho indirimbo zikoze mu buryo bw'amajwi zirimo n'iyitwa 'Beautiful yakoranye na Meddy.
Ni indirimbo aba bombi bakoranye mu 2018, ariko ibijyanye no gufata amashusho yayo biba ingorabahizi ku mpamvu z'uko Meddy yakomeje kubura umwanya ndetse Sat B akaba avuga ko kugeza ubu ntan'icyizere cyo kuyakora afite.
Reba hano indirimbo 'Beautiful'
Kuri ubu uyu muhanzi uri mu bayoboye umuziki w'I Burundi bitewe n'igikundiro afite yiyemeje gushyira hanze iyi ndirimbo ye na Meddy yifashishije amashusho y'abandi bantu babyina iyi ndirimbo aherekejwe n'amagambo ayigize (Video lyrics).
Mu kiganiro na UKWEZI yavuze ko yagerageje kuvugana na Meddy ngo barebe ko bakora amashusho y'iyi ndirimbo nk'uko yari abifite mu mishinga ariko Meddy akomeza kugenda abura.
Ati 'Ubu nta cyizere mfite cy'uko tuzakora amashusho y'iriya ndirimbo niyo mpamvu nahisemo kuyikora muri ubu buryo kandi ni ibintu bisanzwe bibaho.'
Kuba iyi ndirimbo imaze Meddy atarigeze afatanya na Sat B kuyimenyekanisha, avuga ko ari uburenganzira bwe kuba yayamamaza cyangwa nta bikore n'ubwo byari kuba byiza iyo yemera kumufasha.
Sat-B yahuriye na Meddy muri Wasafi Records mu 2018 ubwo bose bari bagiye gukorera umuziki muri Tanzania. Iyi ndirimbo yabo yagombaga kuba yarasohotse mu mpera za 2018, ariko hazamo imbogamizi zinyuranye.
Amashusho yayo yagombaga gufatirwa i Burundi mu mpera za 2018 ubwo Meddy yari afiteyo igitaramo bagombaga guhuriramo ariko ntayabashije kujyayo.
Reba hano indirimbo 'Beautiful'