Ibikoresho byashyikirijwe abiga kuri iri shuri rya GS St Famille ryo mu Murenge wa Muhima Akarere ka Nyarugenge, birimo amakayi, amakaramu ndetse n'ibindi bikoresho abanyeshuri bifashisha mu gushushanya.
Ibyatanzwe byose bifite agaciro k'amafaranga ibihumbi 400Frw, aho umunyeshuri umwe wo mu cyiciro rusange yagiye ahabwa igikapu gishya cyo gutwaramo ibikoresho kirimo amakayi 10 manini cyane [200pages], amakayi 5 aringaniye [120pages] ndetse n'amakati 5 aringaniye [96pages].
Muri icyo gikapu kandi hari harimo amakaramu 25 y'ubururu ndetse n'ay'umukara 10, amakaramu y'igiti 3 ndetse n'agacamurongo kamwe.
Abanyeshuri bahawe ibi bikoresho ni 30 baturuka mu miryango itishoboye ku buryo kubibona ari ingorabahizi dore ko hari abo usanga bafite amakayi ari munsi y'atanu mu gihe ayo bakenera ari 12 nibura.
Umunyeshuri witwa Hakizimana Jean Paul wiga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye yavuze ko ubusanzwe yibana aho kubona ibikoresho by'ishuri aba ari ingorabahizi akaba ashimira abatekereje kumuha ibi bikoresho.
Yavuze ko 'Njye nari mfite amakayi atandatu kandi dusabwa 12, ubwo bayampaye biramfasha mu kwiga ku buryo bagarutse bakambaza icyo byamariye nakigaragaza.'
Yakomeje agira ati 'Njyewe ndibana, muri ibi bihe bya Coronavirus nagiye nshaka ibiraka mbona ubushobozi bw'amakayi atandatu. Ubwo urabona uko ikayi imeze nayifataga ngahera imbere nandika isomo noneho irindi nkaryandika mpereye inyuma.'
Mugenzi we witwa Vuganeza Emerance, yiga mu mwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza yagize ati 'Hari amakayi naburaga, ubu hari amasomo naburaga icyo nyandikamo ariko ubu ndakibonye."
"Mbere navangaga niba nanditse ikinyarwanda hamwe nkongera nkayicurika ngashyiramo irindi somo. Niba nanditse imibare nyivange n'imyitozo ku buryo byamvangaga nkabura n'aho bimwe nabyanditse.'
Mukangango Stephanie, Umunyamabanga Mukuru wa Sendika y'Abarimu n'Abakozi bo mu Burezi mu nzego za Leta mu Rwanda/SNER, yasabye abanyeshuri n'ababyeyi kuzafatanyiriza hamwe gufata neza ibi bikoresho bahawe.
Mukangango yavuze ko nka Sendika batekereje iki gikorwa mu rwego rwo gukomeza gushyigikira rya reme ry'uburezi ariko no gufasha abana b'abanyeshuri baba baturuka mu miryango itishoboye.
Ni igikorwa kizakomeza n'uko bitangazwa n'Ubuyobozi bwa SNER, cyane ko uretse iri shuri ryo mu Mujyi wa Kigali ryashyikirijwe ibikoresho biteganyijwe ko hazagenda harebwa n'uko andi mashuri yo hirya no hino mu gihugu agerwaho. Abanyeshuri bashyikirijwe igikapu kirimo ibikoresho bitandukanye
Chairman wa SNER, Nkomezi Alex yashimye abayobozi ba Sendika batekereje iki gikorwa
Abanyeshuri bari bafite akanyamuneza nyuma yo guhabwa ibikoresho
Mukangango Stephanie, Umunyamabanga Mukuru wa SNER yahise anaboneraho umwanya wo kuganira n'abarimu bo kuri St Famille