Perezida Magufuli yihanangirije Guverinoma ye nshya, ayisaba kwirinda icyo yise “indwara idasanzwe” yo gutangaza amakuru y'ibanga yo mu kazi ku mahuriro ya za WhatsApp.
Perezida Magufuli kandi yihanangirije Abaminisitiri bifotora igihe bari ku kazi, avuga ko imirimo yabo “izagaragara” binyuze mu bisubizo n'umusaruro w'ibyagezweho atari mu mafoto.
Ibi yabitangaje ku wa gatatu w'iki cyumweru, mu birori byo kurahira kw'Abaminisitiri n'abungirije mu Guverinoma.
Mu magambo ye, Perezida Magufuli yagize ati “Muri Guverinoma ubu hari indwara idasanzwe yaje muri bamwe mu bayobozi aho amatangazo y'akazi kanyu cyangwa ya leta muyashyira ku matsinda n'amahuriro ya WhatsApp. Ibi bituma amabanga y'akazi atagakwiye kuba amenwa anyuzwa kuri watsapp. Reka dukurikize indahiro zacu”.
Magufuli yongeye gutorwa mu Kwakira mu ntsinzi itaravuzweho rumwe, aho abatavuga rumwe n'ubutegetsi bavuga ko yari yuje uburiganya. Perezida Magufuri yabonye amajwi 84%.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/Tanzania-Perezida-Magufuli-yihanangirije-Abaminisitiri-bifotora-selfies-bari-mu-kazi