Tanzania : Umudepite wari wahawe umwanya muri guverinoma yananiwe gusoma neza indahiro ahita asimbuzwa
Francis Ndulane, yari yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ariko ntiyagira amahirwe yo gutangira izi nshingano kubwo kunanirwa gusubira mu ndahiro.
Uyu mugabo yagerageje kenshi gusubiramo amagambo akubiye mu ndahiro biranga uwari uyoboye umuhango amusaba kujya mu mwanya we akicara agatuza, akurikizaho abandi bahawe imirimo bakomeza kurahira.
Hari video yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga irimo uriya Munyacyubahiro arahira bikamunanira mu muhango wari witabiriwe na Perezida Dr. Joseph John Pombe Magufuli.
Perezida Magufuli yavuze ko mbere yo kwemeza Abayobozi bose barahiye yabanje guhabwa inyandiko zigaragaza ibyo bakoze n'uburambe bwabo (Curriculum Vitae, CV) ariko yongeraho ko Depite Ndulane umwanya mushya yari yahawe hazashakwa undi umusimbura.
Ati 'Uyu mwanya nzawuha umuntu ushobora kurahira neza mu magambo ari mu ndahiro.'
Yabwiye Depite Ndulane ko aguma mu mwanya yarimo wo guhagararira abaturage mu Nteko, gusa yongeraho ko bazagenzura neza ukuri kw'impamyabumenyi afite.
Mu Ukwakira uyu mwaka ni bwo Magufuli yongeye gutorwa ku bwiganze bw'amajwi kuri manda ya kabiri y'imyaka itanu, mu matora abatavuga rumwe n'ubutegetsi bavuze ko yaranzwe n'uburiganya. Perezida Magufuli yagize amajwi 84%.