Ibi byose uyu muhanzi uherutse kugirwa umuyobozi w'ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri RBC yabigarutseho mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda.com. Yashimye umugore we avuga ko nawe ari mu bagize uruhare rukomeye mu gutuma ashyira mu bikorwa inshingano z'akazi neza ari nabyo byamuviriyemo kuzamurwa mu ntera akagirwa umuyobozi w'ikigo gishinzwe gutanga amaraso muri RBC.
Yagize ati 'Nta kindi navuga usibye kumushimira'. Mu gusobanura uruhare rw'umugore we Niyonshuti Ange Tricia mu kunoza imirimo ye, biri no mu byatumye azamurwa mu ntera, yavuze ko akazi ari kimwe ariko na none umuryango ukaba ikintu gikomeye mu gutuma kanozwa kuko iyo hari ibibazo mu muryango nko gushyamirana n'ibindi bituma kangirika. Mu bandi yashimiye abivanye ku mutima ni bagenzi be b'abakozi babanye umunsi ku wundi mu kazi ka buri munsi.
Tom Close yashimiye umugore we TriciaÂ
Yashimye byimazeyo abayobozi bamugiriye icyizere, ndetse n'Inama akesha Rugira ishobora byose. Hano ku bijyane n'umuziki yavuze ko uyu mwaka atawugaragayemo cyane kubera izindi nshingano yari afite, ahubwo agaruka kuri bamwe mu bahanzi bashya bawigaragajemo. Yati 'Harimo umuhanzi witwa Juno Kizigenza yarakoze, na wa mwana ufite ubumuga bwo kutabona Niyo Bosco n'ubwo mu mpera z'umwaka byagabanutse ariko yagaragaje ko ari umuhanzi mwiza'.
Juno Kizigenza wamamaye kubera indirimbo 'Mpa Formula' Tom Close yamushyize mu bahanzi bashya bigaragaje
Niyo Bosco nawe ni uko
Tom Close yakomeje avuga ko hari abahanzi benshi bakoze bashya atakwirirwa arondora amazina barimo abakora injyana ya Trap, ndetse na Hiphop. Yasabye abanyarwanda kurushaho kwitwararika ku cyorezo cya COVID-19, abifuriza kuzagira umwaka mushya muhire w'iterambere no gukora wa 2021.