Touadéra yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru bo mu bihugu bitanu bya Afurika bifite ingabo muri Repubulika ya Centrafrique aho ziyemeje kubungabunga amahoro.
Centrafrique nka kimwe mu bihugu bimaze imyaka myinshi birimo imvururu, yakoze amatora ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2020, hari ubwoba bukomeye ko ashobora gukurikirwa n’imvururu zikaze zitewe n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na François Bozizé gusa Ingabo z’u Rwanda zari ziryamiye amajanja arangira nta nkomyi.
Touadéra yatangaje ko igihugu cye aricyo cyasabye u Rwanda koherezayo ingabo zo kubungabunga amahoro nyuma yo kubona ko hashobora kwaduka imvururu zikomeye zashoboraga no kuburizamo amatora.
Ati “Ndashaka gushimira byimazeyo Perezida [Kagame] ku bw’umuhate yasubizanyije ubusabe bwacu, nitwe twabisabye [kohereza ingabo] kuko twabonaga ibintu bikomeye. Byabaye ngombwa ko dusaba ibihugu by’inshuti ko bidutera ingabo mu bitugu mu kubungabunga amahoro muri aya matora kuko ari igikorwa cy’ingenzi mu buzima bwa demokarasi y’igihugu cyacu.”
Mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu muri Centrafrique, uhereye ku musirikare ufungura amarembo, ukagera ku bagenda intambwe ku yindi iruhande rwa Perezida Touadéra mu muhanda, mu Biro n’abarinda urugo rwe n’umuryango we bose ni Abanyarwanda.
Yakomeje agira ati “Ingabo zaje hano, murabizi ko hari ibyiciro bibiri by’Ingabo z’u Rwanda ziri hano, umutekano wanjye ucungwa n’izo ngabo, ndanyuzwe cyane. Ndashimira kandi Umutwe udasanzwe uri hano, bacunze umutekano muri Bangui, mwabonye izo ngabo z’umutwe udasanzwe z’u Rwanda zicunze umutekano w’Umujyi wa Bangui kugira ngo abaturage babashe kujya gutora batekanye.”
Yavuze kuri Bozizé n’impamvu atafashwe
Mu mpera z’umwaka ushize, Bozizé yinjiye mu gihugu aturutse mu mahanga mu buhungiro yari amazemo imyaka itandatu, anatangaza ko afite gahunda zo kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora ya Perezida yabaye muri uku kwezi.
Touadéra yabwiye abanyamakuru ko ubwo yagarukaga na mbere yaho, nta gihugu cy’igituranyi cyari cyigeze kimenyesha Centrafrique ko uyu mugabo w’imyaka 74 wayoboye kuva ku wa 15 Werurwe 2003 kugera ku wa 24 Werurwe 2013 yaba ari ku butaka bwacyo.
Ati “Nta gihugu na kimwe cy’igituranyi kiratubwira ko cyabonye Bozizé ku butaka bwacyo gusa ubu tuzi neza ko ari ku butaka bwa Centrafrique ndetse ni we wayoboye ibitero byagabwe ku Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zose ziri hano, ku ngabo no ku baturage. Arahari ni we uyobora ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.”
Nyuma y’iminsi itanu avuye ku butegetsi mu 2013, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, rwamushyiriyeho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi, gusa kuva ubwo ntabwo byigeze biba no ku munsi yagarukaga muri Centrafrique.
Ubwo yasobanuraga impamvu atafashwe, Touadéra yagize ati “Hanyuma kuki atafashwe mu gihe yashyiriweho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi? Murabizi ko twari mu biganiro, twabikoze dufite umutima n’amahitamo y’ibiganiro n’ubwiyunge, hanyuma ajya kuza twahisemo inzira ya politiki twizera ko yinjira mu gihugu bigendanye n’amasezerano. Ni muri ubwo buryo ariko ntibisobanuye ko inzira z’ubutabera zitashoboraga gukurikiraho n’ubu ziriho ariko twatekereje ko twaganira.”
Perezida Touadéra yavuze ko muri ibyo biganiro, kimwe mu byarebwagaho ari uburyo bwo kuvugurura imibereho y’abahoze ari abakuru b’igihugu, ibintu ubusanzwe bitari biteganyijwe mu buryo busobanutse mu Itegeko Nshinga.
Ati “Nibyo twakoze, twatoye itegeko, dushyiraho amateka agena uko agomba gushyirwa mu bikorwa hanyuma batangira kubona pansiyo zabo [...] nta wababujije politiki ariko hariho amategeko, si njye washyizeho Itegeko Nshinga.”
Yavuze ko amategeko ariyo agena ibigomba gukurikizwa ku muntu ushaka kuba Perezida wa Repubulika ndetse ko hari n’inzego zibishinzwe zirimo nka Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga.
Ku wa 3 Ukuboza, Urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rwanzuye ko Bozizé atemerewe kwiyamamaza kuko atujuje ibisabwa runashingiye ku bihano yafatiwe.
Touadéra ati “Ndatekereza ko nk’umuntu uharanira demokarasi nk’uwahoze ari Perezida wa Repubulika, yari akwiye kubaha inzego z’igihugu. Gusa ntiyigeze abikora ahubwo yihutiye gusuganya imitwe yitwaje intwaro.”
Yavuze ko igihugu cyanyuze mu bihugu bikomeye, amahirwe uyu munsi ahari akaba ari uko hari ingabo za Minusca n’iz’igihugu zigerageza kuburizamo ibikorwa bya Bozizé. Yavuze ko hazafatwa ingamba zikomeye kuri ibyo bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu.
Bozizé yaba yari yarahungiye he? UGANDA?
Harouna Douamba ni umwe mu bantu bubashywe muri Centrafrique, afite ibinyamakuru bikorera kuri internet birenga 20. Uyu mugabo ubusanzwe akomoka muri Burkina Faso ndetse hari amakuru ko ari inshuti ikomeye ya Touadéra, ko yamuhaye imodoka agendamo ndetse n’uburinzi.
Mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko ibibazo Centrafrique ifite muri iki gihe byihishwe inyuma n’u Bufaransa by’umwihariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wabwo, Jean-Yves Le Drian.
Yavuze ko iyo biza kuba atari ubufasha bw’u Bufaransa, Bozizé aba yaratawe muri yombi ubwo yagarukaga mu gihugu.
Ati “Ni inde wamuzanye? Ese utekereza ko u Bufaransa butahawe amakuru y’uko Bozizé agiye kuva muri Uganda? Bwabwiwe byose, ariko se bwakoze iki?”
IGIHE: Yageze hano avuye muri Uganda?
Harouna: Yari muri Uganda mu buhungiro. Ni ukuvuga ngo yavuye muri Uganda aza hano, ariko se yaje gute? Ni inde wamuzanye? Ushobora kwambuka imipaka ukagera hano nta mpungenge? Ni inde wamuzanye akamugeza hano? Ni ibibazo byo kwibaza.
Amafoto: Girinema Philbert
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/touadera-yavuze-uko-ingabo-zidasanzwe-za-rdf-zageze-muri-centrafrique-n-impamvu