Kapiteni wungirije wa AS Kigali, Nsabimana Eric Zidane yavuze ko kuba basezereye ikipe ya Orapa United muri Confederations Cup hari ishimwe bari buhabwe n'abayobozi nk'uko basanzwe babikora cyane ko n'iminsi mikuru yegereje bari bakeneye ayo mafaranga.
Ku munsi w'ejo AS Kigali yasezereye Orapa United muri CAF Confederations Cup, ni nyuma yo kuyitsinda 1-0 i Kigali, muri Botswana yari yatsinzwe 2-1, biba 2-2 mu mikino yombi ariko AS Kigali ikomeza kuko yabashije gutsinda igitego hanze.
Nyuma y'uyu mukino, Nsabimana Eric Zidane akaba na kapiteni wungirije wa AS Kigali, yavuze ko bagombaga gukora ibishoboka byose bagatsinda uyu mukino cyane ko hari n'agahimbazamusyi kawuherekeza kandi katari gake.
Ati'iyo dutsinze abayobozi bacu basanzwe badushimira, natwe abakinnyi tugombaga gushaka ayo mafaranga kuko urareba n'iminsi mikuru iregereje kugira ngo agire icyo adufasha, twitanze uko dushoboye Imana ibidufashamo tubona intsinzi.'
Ntabwo yigeze avuga amafaranga bemerewe, ariko amakuru avuga ko gutsinda uyu mukino buri mukinnyi yari yemerewe ibihumbi 300 by'amafaranga ga y'u Rwanda.