U Bubiligi: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje gufasha abato kumenya amateka y'urwababyaye - IGIHE.com #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi biganiro byaranzwe no gusuzuma ibyagezweho mu myanzuro y'ibiganiro byabaye umwaka ushize ndetse na mbere yaho. Hanabayeho kandi umwanya wo kwakira Ambasaderi Dieudonné Sebashongore nk'umunyamuryango uherutse guhabwa inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Bubiligi.

Ngabo Eric uyobora Abanyarwanda baba mu Bubiligi bibumbiye mu Muryango wa FPR Inkotanyi, yashimye ibyagezweho ndetse anagaruka ku kunoza ibitaragenze uko byifuzwaga mu nyungu rusange z'umuryango.

Ngabo yanerekanye imihigo biyemeje kuzashyira mu bikorwa mu minsi iri imbere, irimo gushishikariza urubyiruko ruvukira cyangwa rugakurira mu mahanga kuzagira urugendoshuri mu Rwanda mu mpeshyi ya 2021, bagasura igihugu bari kumwe kugira ngo basobanurirwe amateka yacyo.

Uru rugendoshuri kandi rugamije kwereka urwo rubyiruko ibyo igihugu cyabo cyagezeho n'imbaraga byatwaye kugira ngo na bo bazabashe kubisigasira no gutera ikirenge mu cya bakuru babo.

Uru rugendo ruzaba rutandukanye n'ingendo zisanzwe bamwe muri uru rubyiruko basanzwe bakorera mu Rwanda, zirimo nko gusura imiryango yabo, ahubwo rukazaba ari rugamije gufasha urwo rubyiruko kumenya igihugu cyabo.

Ngabo yanashimiye ibikorwa by'amashyirahamwe y'abagore bagize Umuryango FRP Inkotanyi, abasaba gukomereza aho kuko ari bo nkingi z'ingo zirimo imbaraga z'u Rwanda rw'ejo hazaza, ari rwo rubyiruko rubakomokaho.

Bayingana Aimable wari watumiwe nk'Umunyamuryango uhagarariye Ibiro by'Ubunyamabanga Bukuru bw'Umuryango wa FPR Inkotanyi, yashimiye abanyamuryango batuye mu Bubiligi ku buryo bakomeje kuba ku isonga mu bikorwa by'umuryango Nyarwanda uri mu mahanga, abashimira ku buryo bashyira hamwe kandi bagakomeza kugira uruvugiro, bamagana uwashaka kuvuga nabi u Rwanda.

Yagize ati 'Ndabifuriza gukomeza kumva ko Umuryango ari moteri cyangwa umuyoboro w'ibitekerezo n'ibikorwa byo kubaka, guhera mu ngo zacu kugeza ku gihugu n'umugabane wacu wa Afurika.''

Yasabye abanyamuryango batuye mu Bubiligi gushishikariza urubyiruko kwitabira ibikorwa byose bakora kuko ari uburyo bwo kubaha ukuboko, kugira ngo babe ari bo bazabikomeza nk'u Rwanda rw'ejo.

Amb. Sebashongore yashimiye Abanyarwanda bibumbiye mu Muryango wa FPR Inkotanyi, agaruka ku ntego nkuru ziranga umunyamuryango nyawe.

Ati "Biragaragara koko ko uko muri hano mwumva neza amahame y'umuryango, bikaba bigaragarira mu biganiro musoje. Byanyeretse ko muganira mutishishanya, mubwizanya ukuri kandi nabonye ko mwibuka ko iyo turi mu Muryango, nta kugendera kuri njye nkora ibi, ndi kanaka, mfite amapeti aya n'aya mu kazi, […] Oya, twese tuba tureshya, ni ho Umuryango uduhuriza hamwe koko twese.''

Yongeyeho ko mu biganiro bagiranye, hari imishinga bagarutseho yamunyuze. Ati "Hari imishinga mwaganiriye myiza nshyigikiye, nko kwiyubakira Inzu Ndangamuco y'u Rwanda mu Bubiligi. Nanabonye mwarabitangiye, mukomeze igihe muzatwereka aho mugeze nanjye nzakora ubuvugizi muterwe inkunga.''

Abanyamuryango kandi bagize umwanya wo kuganira, habazwa ibibazo bitandukanye kandi birasubizwa.

Ngabo Eric uhagarariye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Bubiligi yashimye umusanzu abanyarwanda baba muri iki gihugu batanga mu kubaka urwababyaye urimo n'ibihumbi 40€ baherutse gutanga ngo bifashe abagizweho ingaruka na COVID-19.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Bubiligi bafite ibikorwa birimo kubaka inzu Ndangamurage y'u Rwanda mu Bubiligi
Aba Banyarwanda bateranye bifashishije ikoranabuhanga
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahawe umwanya wo kubaza ibibazo byabo, bikanasubizwa
Ishyirahamwe ry'abagore ryashimiwe ku ruhare rwaryo mu iterambere ry'igihugu
Aba Banyarwanda bagarutse ku byagezweho mu mwaka ushize n'ibyo bifuza kugera mu minsi iri imbere
Aba banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Bubiligi biyemeje gushishikariza urubyiruko rw'abanyarwanda kuzakora urugendoshuri mu gihugu cyabo
Eric Ngabo uyobora Abanyarwanda bari muri FPR batuye mu Bubiligi atanga ikiganiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bubiligi-abanyamuryango-ba-fpr-inkotanyi-biyemeje-gufasha-abato-kumenya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)