Ubuhamya bwa Renee wakubititse nyuma yo kwiyoberanya ko akijijwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igihe Renee yavukaga, nta n'umwe mu babyeyi be wari umukristo ariko bamuhitiyemo izina "Renee" risobanura "Uwavutse bwa kabiri" Iri zina ryaramunejeje cyane ariko kuko nta kibasha kurogoya umugambi w'Imana Renee yabanje kwigaragura mu byaha ariko ageze aho arakizwa avuka ubwa kabiri.

Mu buzima hari abantu biyita abakristo kuko bitwararika imbere y'amaso y'abantu ariko imbere y'Imana itababona mo gukizwa. Ibi ni byo tugiye gusobanurirwa na Rene aho agira ati.

"Mu myaka yanjye y'ubuto nari mbayeho neza. Ababyeyi banjye bari barashyingiwe byemewe n'amategeko, ntibanywaga inzoga cyangwa ngo batukane kandi bakundaga gukora. Ntitwari dufite amafaranga menshi ariko twabashaga kubona ibyo dukeneye byose mu rugo, ibyo kurya, kudukorera iminsi mikuru y'amavuko no kutwishyurira amashuri.

Igihe cyarageze numva mpindutse ukundi, numva ko ntakunzwe kimwe n'abandi mbese niyumvamo ko najugunywe nkajya numva bihora bimpangayikishije.

Ababyeyi banjye bafashe icyemezo cyo gutangira kwiga inyigisho za Bibiliya, bakitabira n'amateraniro yo mu rusengero, icyo gihe nari umunyeshuri hanyuma kubera kujyana n'ababyeyi banjye gusenga, namenye Ibyanditswe Byera nkiri muto kandi nashoboraga kuririmba indirimbo zivuga izina rya Yesu nkaruhuka.

Ariko nageze mu kigero cy'ubwangavu ntangira kubona ko hari inzira ebyiri ko ngomba guhitamo iyo ncamo hagati y'inzira y'isi n'inzira ya Kristo. Ndangije amashuri yisumbuye, nahisemo byeruye inzira y'isi kandi mu ntangiriro nibwiraga ko nahisemo neza. Nateye imbere kandi numvaga mfite umudendezo udasanzwe nkora ibyo nshaka.

Nahoraga niyita uwavutse ubwa kabiri ariko ku izina gusa kuko nakundaga kujya mu rusengero nari nzi imirongo yo muri Bibiliya, nakundaga kuvuga umurongo "Kuko bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw'Imana" Abaroma 3:23 Nyamara sinitekerezagaho ngo menye ko nanjye ubwanjye ndi umunyabyaha. Imbere y'abantu nagaragaraga nk'umuntu mwiza, nageragezaga kwiyoberanya ku buryo bwose bushoboka.

Buri cyumweru nitabiraga amateraniro nk'uko ingengabihe iteguye, ariko narihishaga nkanywa inzoga. Umunsi umwe umunyeshuri wari uzi imyitwarire yanjye yarambajije ati:"Wowe nzi koko uzajya gusenga n'imyitwarire yawe? Uri umunyabyaha ukabije. Nakomeje iyo myitwarire mibi ariko ngeze aho ntwara inda mbyara umwana w'umuhungu, nahise mbona ko nahindutse umunyabyaha ngasiga Imana n'ubwo imbabazi zayo zitamvuyeho.

Nyuma y'igihe gito Nahuye n'umugabo turashakana, mugihe cyo kurambagiza yanyitagaho ku buryo bwose bushoboka nkibwira ko azankunda ibihe byose. Ariko icyantangaje ni uko tukimara gushakana yahise anjugunya atangira kumfata nabi ndetse n'uburyo yitaga ku mwana wanjye bihindukamo kumutoteza.

Mubyukuri ntibyoroshye kubabwira umubabaro nagize muri iyo myaka kuko siniyumvishaga uburyo abagabo 2 nakundaga ku isi (umugabo wanjye n'umuhungu wanjye) nibazaga impamvu anyanganye n'umwana yemeye kurera. Narababaye cyane kandi nabibwira umugabo akambwira ko mubeshyera ahubwo ntari umugore mwiza.

Byafata umwanya muremure gusobanura inzira z'Imana, ijoro rimwe nari nicaye mu cyumba ntangira kwitekerezaho nuko ndambura amaboko nsaba Imana imbabazi, nahise nsobanukirwa uburyo nagomeye Imana bikomeye. Imana yanyeretse ko nataye inzira yayo kandi ko kuba urushako rwaranshaririye bitewe no kwiyoberanya kwanjye.

Nkimara kwihana nuzuye umunezero n'urukundo ntashobora gusobanura, iyo umugabo wanjye yankoreraga ikintu kibabaje, natangiraga kumusengera, ngasaba Imana kumubabarira. Nibwo natangiye kubona ko navutse bundi bushya bihuje n'izina ryanjye (Renee). Imana yahinduye ibitekerezo byanjye bibi ntangira kugira Inyota yo gushaka Imana n'ijambo ryayo.

Igihe cyarageze umugabo wanjye arahinduka na we yemera gukizwa ubu tubanye amahoro, iki ni ikintu kitigeze kubaho mu mateka yacu ariko ku Mana byose birashoboka. Uwiteka yatubereye urutare twihishamo, ubu twishimiye umunezero w'agakiza".

Asoza ubuhamya bwe yakanguriye abantu kureka kwiyoberanya ku Mana kuko kubeshya ko ukijijwe bishobora kugukururira akaga mu buzima, ariko iyo umuntu yemeye ibyaha bye akabyaturira Imana, ni iyo kwizerwa iramubabarira.

Source: truthsaves.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Renee-wakubititse-nyuma-yo-kwiyoberanya-ko-akijijwe.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)