Ingabire Esther umubyeyi usengera mu itorero ADEPR Paruwase ya Gihogwe umudugudu wa Cyuga yabaye imfubyi akiri muto bituma aba mu buzima bugoye biza kumuviramo kubyara akiri muto. Bitewe n'ubuzima bushaririye yiyemejje gukora uburaya kugira ngo abashe gutunga umwana we, ariko ntibyamuhiriye kuko Imana yari izi ko azakizwa yamuburije amahoro mu byo yibwiraga imuha agakiza yenda gupfa.
Mubyukuri nta hantu kure Imana itabasha gukura umuntu nta n'aho itabasha kumugeza. Mu magambo Ye Esther aradusobanurira ubuzima bugoye yabayemo n'uburyo Yesu yamusanze yigaragura mu byaha akamuvanamo:
'Mama wanjjye yapfuye akimara kumbyara biba ngombwa ko nyogokuru umubyara anjyana Kundera, hashize igihe gito Data nawe yapfuye muri genocide yo mu 1994. Nasigaye ndi imfubyi nyogokuru aturerana na basaza banjye ariko bo bageze aho baba mayibobo ndetse umwe muri bo abipfiramo.
Twabaye muri ubwo buzima mu muryango ukennye ariko bigeze aho nza kurwara ibisebe mu mutwe wose uhinduka inyama ku buryo amagufwa yagaragararaga. Mukecuru wanjye yaramvuje biranga ariko umunsi umwe asenga isengesho avuga ngo Imana inkize maze nzayikorere. Rimwe twahuye n'umubyeyi w'umugiraneza angurira imiti y'amoko atatu harimo uwo kunywa n'iyo kwisiga, imiti barayimpaye irangira nkize neza'.
Ingabire yize mu buzima bugoye ari nabyo byamuviriyemo gucikiza amashuri hanyuma aza gusama inda akimara kurangiza amashuri abanza nk'uko abisobanura ati 'Bitewe n'ubuzima bugoye nize nabi ndangiza amashuri abanza mfite imyaka 15 ntabwo nabashije gutsinda ariko hari umuntu wari urimo kunshakira ibyangombwa n'ishuri nkazajya nigira ubuntu, aho rero niho nahuriye n'ikibazo gikomeye menyana n'umwana tujyana gusura incuti ye tuhageze dusanga ari abasore babiri b'imfubyi bibana. Tukihagera uwo musore wundi twararyamanye antera inda.
Naratashye nsubira kwa nyogokuru ariko ntazi ko nasamye nkajya numva ubuzima bwarahindutse mbwira mukecuru uko byagenze ariko yareba akabona inda itagaragara akeka ko ari uburwayi anjyana ahantu kunsabira umuti barawumpa nkimara kuwunywa numva mu nda birivanze ndaribwa bikomeye ari bwo nafashe umwanzuro wo kwijyana kwa muganga ngezeyo bati uratwite inda y'amaezi 7. Igihe cyarageze ndabyara ariko ubwo natangiye ikosi ry'ubuzima ba mama wacu banyamgana ngo mbyaye ikinyendaro.
Nabaye aho umwana amaze kwegera hejuru nigira inama yo kujya gukora uburaya kugira ngo njye mbasha kubona ibyo gutungisha umwana wanjjye. Umunsi umwe nari nicaye ku muhanda nibaza uko nzatangira uburaya, nuko umugabo ufite Bibiliya aratambuka anyura ku bandi bose arambaza ngo amateka ya Esther urayazi? Ndamwikiriza kuko nakuriye mu muryango w'abahamya basoma Bibiliya. Umugabo yarambwiye ngo Imana iravuze ngo uzayikorera. Naramurebye ndangije ndamubwira ngo areke kuntekaho umutwe.
Yunzemo arambwira ati' Uzakorera Imana mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Yafashe umwana wanjye aramuterura aravuga ngo wa mwana we uri umunyamugisha ariko umugisha wawe uzava kuri Mama wawe niyubaha Imana'. Naramututse ageze imbere aragaruka arambwira ngo kugira ngo umenye ko Imana igushaka, izagukura mu rupfu muri aya mezi atatu Kubera stress ibyo yambwiye nabitaye aho ndataha'.
Nratashye ngeze mu rugo ntegura gahunda y'ukuntu ngiye gutangira kwicuruza hanyuma amafaranga mbonye nkayahahisha ndetse nkambika umwana wanjye. Muri iyo minsi namenyanye n'umusore arantumira ngo nzajye kumusura ngeze yo nsanga abana na mukuru we wari exectif ariko adahari. Twaraganiriye muri salon bigera aho tujya mu buriri twamaze kubyemeranyaho nibwo nabonye ko Imana ifuhira umuntu wayo naho yaba akiri mu byaha.
Tukimara kugera ku buriri gitifu yatumye local defense ngo aze mu rugo amuzanire laptop, ahageze arakomanaga umuhungu yanga kumukingurira aguma hanze imvura imunyagira. Byageze aho gitifu ariyizira ahageze umuhungu aramukingurira ariko nta cyaha turakora kuko uwo muntu wakomangaga yari yatubujije amahoro. Akimara kwinjira yahise atangira gukubita murumuna we mbibonye nsohoka niruka ngeze hanze baramfata barankubise nsigara nenda kuvamo umwuka. Sinzi ukuntu nabacitse ngenda niruka ngwa mu mukingo wa metero esheshatu nsinziriramo nkanguka navunaguritse mbona umumotari anjyana mu rugo ndivuza ndakira.
Nkimara gukira namenyanye n'umugabo angira umugore ariko ampisha ko afite undi. Twarabanye ku Gisenyi ankodeshereza ahantu bigeze aho aranta amezi atatu inzara irandya hafi kunyica, nageze aho mbona aragarutse mpita nsama inda y'umwana wa 2 byageze aho bandoga ibirozi byitwa ibitama aho umuntu aba atwite ariko nta mwana urimo mara amezi atatu ntajya kuri toilette nywa amazi gusa, banyohereje CHUK nuko umugabo antegera imodoka yanga kunjyana nisanze ndi CHUK mvuzwa na nyogokuru ariko bamburamo indwara mukecuru arancyura angejeje mu rugo mpita njya muri koma.
Mwibuke ko Imana yambwiye ngo nzakizwa mvuye muri Koma, yarampembuye mbaho nuko umugabo aza kuzimukira Kabarondo arampamagara ngo musange njyayo turabana naje kubyara umwana wa 3 mpura n'inzara iranyica umugabo yarinjiye undi mugore akajya anta mu nzu. Byageze aho nigira inama yo kwihindura umusazi kugira ngo mbone icyo kurya njya mu muhanda nambaye imyenda icitse maze mpuye n'umuntu ufite imigati arampa ndarya nuko umugabo wanjye aza kumvumbura arantuka koko.
Uko Ingabire Esther yakijjijwe
Esther aragira ati:' Umunsi umwe umugabo wanjye yagiye mu kabari ahahurira n'umupasiteri wari ufite itorero aramurarika ngo azaze kandi kuba yinywera izoga ntacyo bitwaye. Bajyanye mu butayu gusenga bahageze umuhanuzi abwira umugabo wanjjye ati:' Umungore ufite Imana iramushaka kandi umubwire areke kwiganyira kuko ntacyo bizamumarira'. Yaraje arabimbwira ntekereza ko ari abatekamutwe b'abahanuzi.
Umunsi umwe umugabo wanjye agiye gusenga ndamubwira nti tujyane ndebe aho hantu batakubwira ibyo unkorera unyicisha inzara. Naragiye ngeze mu rusengero mpita nuzura Umwuka Wera mu itorero bita Revival Parish Church. Icyo gihe naketse ko ari ya sereri y'inzara imfashe ariko abahanuzi bari barimo kunsengera babonye ko nuzuye Umwuka Wera.
Kuva uwo munsi nize igihe gitoya hanyuma ndabatizwa n'uwo mugabo ahita abatizwa. Ariko uko najyaga gusenga Imana yaravugaga ngo umugabo mfite si uwanjye njyewe sinkamenye ibyo ari byo kandi babimpanuriraga umugabo yumva n'ubwo yari yarabimpishe. Kubera ko ari njye Imana yashakaga ibyo gukizwa nabigumyemo ariko umugabo we habe n'ukwezi yabimazemo yahise agenda ariko Imana yamapaye amasezerano menshi ko izangirira neza'.
Muri macye, Ingabire Esther yakiriye Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwe ubu arimo gukorera Imana kandi yasobanukiwe ko nta kure Imana itakura umuntu kandi ko nta kure itamugeza ariyo mpamvu agomba kuyibwira n'abatarayimenya kugirango bahindukire bave mu byaha babone imigisha yo mu gakiza k'Imana.
Source: vision tv