Mu baherutse kuzizwa amaherere barimo Mathew Nsabimana na George Bazatoha, baherutse gushimutwa mu buryo butemewe n’amategeko, bakajyanwa gufungwa kandi imiryango yabo ikabuzwa kubageraho.
Nka Nsabimana usanzwe ari umucuruzi ufite inyubako icumbikira abashyitsi ya ‘Bahamas Bar and Lounge’ aherutse gushimutwa na CMI mu gikorwa cyari kiyobowe na Maj. Nelson Kyatuka, wamushimuse akamujyana aboshye mu modoka y’ibirahuri bitabona, akerekezwa muri kasho ya Polisi iherereye ahitwa Kireka, izwi nk’indiri y’ibikorwa by’iyicarubozo rikabije.
Usibye ibikorwa by’ubucuruzi Nsabimana akora mu buryo bwemewe n’amategeko kuva mu 2008 ubwo yajyaga muri Uganda, uyu mugabo nta bindi bya politiki bizwi yigeze ajyamo, ahubwo atuye mu gace ka Seguku yaguzemo inzu mu 2015.
Nk’uko bimaze kumenyerwa mu mikorere ya CMI, Nsabimana ntiyagejejwe imbere y’inkiko mu masaha 48 nyuma y’ifatwa rye nk’uko biteganywa n’amategeko, ahubwo yashyizwe muri kasho kandi nta kirego cyangwa ibimenyetso bifatika bimushinja bihari.
CMI kandi yimye Nsabimana uburenganzira bwo kugira uwo bahura nawe ndetse abuzwa gushaka uzamwunganira mu by’amategeko.
Undi Munyarwanda uherutse kuzira ibikorwa bya CMI ni uwitwa George Bazatoha, uyu akaba ari Umugande ufite inkomoko mu Rwanda.
Bazatoha uzwiho gukunda umuco w’u Rwanda cyane yafashwe na CMI kubera uburyo atahwemye kwerekana urukundo afitiye igihugu cye cy’inkomoko, ibintu byamuranze kuva na kera dore ko yari Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda bigaga muri Kaminuza ya Makelele yo muri Uganda.
Uyu mugabo na we ajya gufatwa yazengurutswe n’imodoka za CMI mbere yo kwinjizwamo mu buryo bw’agahato, icyo gihe ntabwo yaneretswe impapuro zemeza itabwa muri yombi rye.
Gushimuta Abanyarwanda muri ubu buryo bimaze kuba umuco muri CMI kandi ntijya yerekana ibihamya by’ibyaha baregwa, yaba mu buryo bw’ibimenyetso cyangwa kubihamya mu rukiko.
Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2017, CMI yakajije umurego mu gushimuta Abanyarwanda batandukanye, ikabafunga binyuranyije n’amategeko abandi ikabatoteza ndetse bamwe bakicwa urubozo. Muri ibi bikorwa byose, CMI ifatanya n’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC wa Kayumba Nyamwasa uvuga ko arwanya Leta y’u Rwanda.
Ibibazo byo gushimuta Abanyarwanda byatumye u Rwanda rubuza abaturage barwo kujya muri Uganda bitewe n’uko rudashobora kubarindira umutekano igihe bariyo.
Ubushotanyi bwa Uganda bukomeje gukorwa mu gihe mu minsi ishize Perezida wa Angola yinjiye mu buhuza bugamije kunga ibihugu byombi ndetse haza gusinywa amasezerano ya Luanda yarimo ingingo zitandukanye zirimo n’uburyo ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda baba muri Uganda bigomba guhagarara.
Nyuma y’amasezerano ariko nta kintu Uganda yigeze ikora mu kuyashyira mu bikorwa, ahubwo yakomeje guhohotera Abanyarwanda ibashinja ko ari intasi, ibyatumye bamwe mu basesenguzi bibaza uburyo u Rwanda rushobora kugira abatasi bangana batyo.
Umwe muri bo yagize ati “Ariko ibi bintu bya Museveni n’abatasi bo mu Rwanda byakwitwa iki? Kubera iki ameze nk’ubona intasi z’Abanyarwanda no munsi y’igitanda aryamaho?”
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uganda-ikomeje-ibikorwa-byo-guhohotera-abanyarwanda