Uganda yasabye Google gufunga YouTube ya Bobi Wine #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Leta ivuga ko iyo miyoboro ikunze kunyuzwaho ibikorwa byo kwiyamamaza bya Bobi Wine yagize uruhare mu myigaragambyo yabaye mu kwezi gushize ihagitana abasaga 50.

Iyo myigaragambyo yadutse ubwo Bobi Wine yatabwaga muri yombi, ashinjwa kunyuranya n'amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Ubuyobozi bwa Komisiyo ishinzwe itumanaho muri Uganda bwabwiye Bloomberg ko icyari kigenderewe atari ugufunga imiyoboro ya Bobi Wine, ahubwo ari ugufunga ikoreshwa mu bikorwa bibi.

Mu ibaruwa Uganda yamenyesheje Google ko imiyoboro isabirwa gufungwa ikoreshwa mu bikorwa binyuranyije n'amategeko y'icyo gihugu.

Tariki 14 Mutarama 2021 nibwo hateganyijwe amatora ya Perezida muri Uganda, aho Perezida Yoweri Museveni umaze imyaka isaga 30 ku butegetsi azaba ashaka indi manda.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Uganda-yasabye-Google-gufunga-YouTube-ya-Bobi-Wine

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 13, February 2025