Uko Benjamin na Jean Paul bafashijwe na Jimmy Mulisa bakisanga mu ikipe y'igihugu, bakomoje ku cyatumye Amavubi avamo kare muri CECFAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
2 minute read
0

Irakoze Jean Paul na Niyokwizerwa Benjamin ba rutahizamu b'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17 bavuga ku kuba barahamagawe mu ikipe y'igihugu byatewe n'inama bagiriwe n'umutoa Jimmy Mulisa nyuma yo kumusanga mu irerero rye ry'Umurumuri Soccer Academy.

Aba bakinnyi bombi bari mu ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17 yakinnye imikino ya CECAFA U17 yabereye i Rubavu yasojwe ku munsi w'ejo yegukanywe na Uganda nyuma yo gutsinda Tanzania ku mukino wa nyuma 3-1.

U Rwanda rwasezerewe rutarenze itsinda B aho rwari kumwe na Tanznania na Djibouti. Rwatsinzwe na Tanzania 3-1, runganya na Djibouti 0-0.

Aba bakinnyi bombi babarizwa mu irerero ry'Urumuri Soccer Academy rya Jimmy Mulisa, bahamya ko kuba barahuye na Jimmy Mulisa byabafashije cyane ndetse badashidikanya ko ari yo mpamvu bahamagawe mu ikipe y'igihugu.

Irakoze Jean Paul w'imyaka 15, wakinnye umukino wa Djibouti aho yinjiye mu kibuga asimbura Salim Saleh, avuga ko kubana na Jimmy Mulisa umunsi ku munsi nk'umuntu wakinnye ku rwego mpuzamahanga byamuzamuriye icyizere yumva ko byose bishoboka ari nacyo cyatumye ahamagarwa mu ikipe y'igihugu.

Ati'iyo ubana n'umuntu wabaye mu mupira nka Jimmy Mulisa biba ari byiza, byonyine iyo mubona iruhande rwanjye numva ntewe ishema nabyo bikantera imbaraga zo gukora cyane nkazagera nk'aho yageze. Ikintu cya mbere yamfashije yangiriye inama ndetse burya bitewe n'imyaka yacu amenya imyitozo aduha. Guhamagarwa mu ikipe y'igihugu byatewe n'inama ze.'

Jean Paul Irakoze ahamya ko inama yagiriwe n'umutoza Jimmy Mulisa zamufashije

Ku ruhande rwa Benjamin wakinnye imikino yombi(Tanzania na Djibouti) we ahamya adashidikanya ko guhamagarwa mu ikipe y'igihugu byose ari Jimmy Mulisa.

Ati'Jimmy Mulisa ni umutoza mwiza kuri njye kuko hari byinshi amfasha. Ni umutoza ukugira inama akakwereka ko ushoboye ugomba kwigirira icyizere, yamfashije byinshi ndetse n'ubu aracyamfasha. Guhamagarwa mu ikipe y'igihugu n'ubu navuga ko byose ari we bitewe n'uko nakurikije inama ze, yampaye icyizere ambwira ko nanjye nakina, iyo mba nkiri mu cyaro rwose simba ndi hano.'

Benjamin wakinnye iminota 90 ku mukino wa Djibouti ngo iyo adahura na Jimmy Mulisa nta n'uwari kumumenya

Ku mpamvu zatumye ikipe y'igihugu isezererwa, bahuriza ku kuba byaratewe n'uko bari batamenyeranye bahuye igihe gito mbere yo gukina bituma batabona umwanya wo kumenyerana buri umwe amenye imikinire y'undi.

Benjamin(16) yabanje mu kibuga ku mukino wa Djibouti



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-benjamin-na-jean-paul-bafashijwe-na-jimmy-mulisa-bakisanga-mu-ikipe-y-igihugu-bakomoje-ku-cyatumye-amavubi-avamo-kare-muri-cecfafa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)