Uko Covid-19 ihagaze mu magereza n'igikekwaho kuba nyirabayazana w'ubwandu bugenda buhagaragara - IGIHE.com #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 27 Ukuboza nibwo Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko hari abagororwa 103 bo muri Gereza ya Huye bagaragayeho ubwandu bwa Covid-19. Nyuma abanduye bagiye bagaragara no mu zindi gereza zirimo iya Ngoma n'iya Musanze.

Uyu mubare w'abandura muri izi gereza uje ukurikira abandi bari bagaragaye muri Gereza ya Rwamagana, Muhanga na Mageragere mu kwezi gushize.

Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Gakwaya Uwera mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko kugeza ubu abagororwa bo muri Gereza za Rwamagana, Muhanga n'iya Mageragere bari baragaragaweho iki cyorezo bakize.

Gusa nubwo bimeze uku, hari abakirwaye bo muri Gereza za Huye, Ngoma n'iya Musanze.

SSP Pelly Gakwaya yavuze ko mu barwaye bose nta n'umwe urembye. Ati 'Ntawe dufite urembye, ntawe dufite wabona ngo ubone ko arwaye ariko mu by'ukuri ubwirinzi bwo ni bwa bundi burimo gukaraba no kugira isuku […] bose nta muntu ugaragaza ko arwaye ngo ubone ararembye.'

Yakomeje avuga ko ugaragaweho iki cyorezo ashyirwa ahantu hihariye kugira ngo atanduza abandi.

Ati 'Hari aho bateguriye ugaragayeho uburwayi, bari mu kato ahantu habo hihariye baritabwaho kimwe n'abandi Banyarwanda muri rusange kandi turakaza ingamba zo kwirinda kuko bugeze (ubwandu) muri bariya bantu bose byaba ari ikibazo.'

Akomoza ku gishobora kuba ari intandaro y'ubwandu bwa Covid-19 mu magereza, Gakwaya yavuze ko batarakimenya neza kuko ibikorwa byose byatumaga abagororwa bajya hanze byahagaze ariko yemeza ko bakeka byaba ari ababazanira ibiryo n'aho abagororwa bajya kwivuriza iyo bibaye ngombwa.

Ati 'Imirimo yose yarahagaze imirimo yo hanze twarayihagaritse rero kuba ubwandu buhagera uravuga uti se ni iki kidakorwa, abatugemurira ibiribwa by'abagororwa baturuka hanze ya gereza, umugororwa urwaye indwara isanzwe ajyanwa mu bitaro bivurirwamo abandi banyarwanda muri rusange, iyo tubona atakiri ku rwego rwo kuvurirwa muri Gereza.'

'Kugeza ubu numva Minisiteri y'Ubuzima ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima bazatubwira neza ariko mu byukuri njyewe aho ngaho numva ariho umuntu yashakishiriza kuko muri gereza ntabwo tugikora ibindi bintu byo hanze.'

Perry Gakwaya yasabye abantu kudacikamo igikuba igihe bumvise ko hari ubwandu bwa Covid-19 bwageze muri gereza, yemeza ko ari nk'uko bwagera ahandi hose bidaterwa n'uko badashyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Kugeza ubu abamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda bagera ku 8021, mu gihe abo imaze guhitana bagera kuri 75.

RCS yatangaje ko nta mugororwa wanduye Covid-19 urembye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-covid-19-ihagaze-mu-magereza-n-igikekwaho-kuba-nyirabayazana-w-ubwandu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)