Umugore yasanzwe yapfuye yimanitse mu mugozi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru y' umugore witwa Ruth Akinyi wo mu gihugu cya Kenya yasanzwe mu mugozi ku munsi w'ejo yiyahuye kubera umwenda yari abereyemo itorero asengeramo.

Uyu mubyeyi ukomoka mu gace kitwa Rongo mu ntara ya Migori bivugwa ko yiyahuye kubera umwenda w'ibihumbi 20 by'amashilingi ya Kenya yari abereyemo urusengero rwe.

Umuyobozi w'aka gace witwa Eddy Onyango yatangaje ko uyu mugore w'imyaka 60 yari umubitsi w'itorero ariko amaturo yacungaga yayikoreshereje muri gahunda ze.

Icyakora,aya maturo yaje kumubera umusaraba ukomeye kuko yananiwe kuyishyurira ku gihe ndetse abura inzira yo kuyishyura.

Amakuru avuga ko umuhungu wa nyakwigendera yari yagerageje gukusanya ibihumbi 15 ksh ariko ntibyabujije nyina kwiyahura.

Benshi mu banya Kenya bafite amadeni aremereye bafashe mu gihe cya Guma mu rugo kugira ngo babashe gutunga imiryango yabo ari nayo mpamvu madamu Akinyi nawe yariye amafaranga y'itorero.

Abayobozi bo muri Rongo bakomeje iperereza kugira ngo bamenye impamvu uyu mugore yiyahuye kandi hari icyizere ko aya mafaranga azaboneka.

Mu minsi ishize,mu gihugu cya Kenya havuzwe inkuru y'umunyamakuru wo kuri Radio witwa Muthee Kaindigo wagurishije impyiko ye kugira ngo abashe kwishyura ideni ry'ibihumbi 300 KSH.



Source : https://impanuro.rw/2020/12/01/umugore-yasanzwe-yapfuye-yimanitse-mu-mugozi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)