Umuhanzi Cyusa yakosoye indirimbo yari Imaze iminsi isubirwamo nabi 'Marebe ya Cecile Kayirebwa' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi umaze gusiga umugani no kwinjira mu mitima ya benshi mu ndirimbo gakondo noneho yamaze gushyira hanze indirimbo yasubiyemo Marebe yaririmbwe na Cecile Kayirebwa ariko nawe ayivanye mu gisigo cya Nyakwigendera Rugamba Cyprien

Mu kiganiro yagiranye n'Umunyamakuru wa Rushyashya News, Cyusa yatangaje ko byose abikora mu nyungu z'abakunda ibihangano gakondo ariko by'umwihariko kugirango yigishe abajya bayisubiramo nabi uko iyi ndirimbo iririmbwa bya nyabyo, Kubera ukuntu iyi ndirimbo ikundwa cyane biri mu mpamvu ituma urubyiruko rukunda gakondo ruyisubiramo kenshi ariko akenshi bagasubiramo amagambo yayo nabi

Ni igikorwa yabanje kumvikanaho na Cecile Kayirebwa udakunda kwanga ko ibihangano bye bisubirwamo n'ubishatse, aha twatanga urugero rwa Patrick Nyamitari wasubiyemo Indirimbo Umunezero yamenyekanye cyane kuri Radio Muhabura mu rugamba rwo kubohora Igihugu cy'u Rwanda n'izindi zitandukanye, Hanyuma yamwumvishije amagambo amwe na mwe agize indirimbo Marebe ni uko Cyusa nawe ayishyira mu ijwi rye, Ubwo abajya bataramira muri Hotel Grand Legacy bashyizwe igorora kuko yari asanzwe ayiririmba ariko noneho itagiye muri byuma nkuko asanzwe aririmba n'izindi mu gitaramo

Nk'Uko Ubuyobozi bw'iyo Hotel ataramiramo bubitangaza uyu munsi igitaramo kirasiba kugirango bagire ibyo bahindura mu ngamba zo kwirinda Covid 19 bategura uburyo abataramyi bazajya bisanzura badakoranyeho, Cyusa yamenyekanye cyane ubwo Umuvandimwe we nawe w'Umuhanzi Stromae ubwo yazaga gutaramira abanyarwanda mu myaka itanu ishize, byagaragaye ko kuririmba ari ibintu byabahiriye, Cyane cyane ko usanga bakurikirwa n'abatari bake aho baba baherereye

Mu itsinda rye Cyusa n'Inkera akenshi aba ari mu bukwe yifatanya n'abakwe n'abageni ariko nanone ntasigane na Munganyinka Alouette ufite ijwi rihebuje nawe udatana cyane n'indirimbo za Cecile Kayirebwa, Iyi ndirimbo Marebe yari itegerejwe na benshi kuko yamamajwe cyane ku mbuga nkoranyambaga aho wasangaga abantu bose bandika 'I can't wait', Cyusa afite izindi ndirimbo zigizwe n'iza rubanda zirimo ; Imparamba, Muhoza wanjye…..akagira n'izindi ze nk'Umwitero,Rwanda Nkunda, Umwiza aherutse gukorana na Riderman n'izindi

Reba indirimbo Marebe hano

The post Umuhanzi Cyusa yakosoye indirimbo yari Imaze iminsi isubirwamo nabi 'Marebe ya Cecile Kayirebwa' appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umuhanzi-cyusa-yakosoye-indirimbo-yari-imaze-iminsi-isubirwamo-nabi-marebe-ya-cecile-kayirebwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)