Umuhanzi nyarwanda Ngabo Medard 'Meddy' usigaye wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yateye ivi saba umukunzi we Sosena Aseffa[Mimi], ko yazamubera umufasha.
Mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2020, nibwo Meddy yasabye uyu munya-ethiopiyakazi ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana.
Nk'uko bigaragara mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkranyambaga, Meddy muri costume y'umukara yashize ivi hasi maze asaba Mimi wari wambaye agakanzu k'umweru kagera hejuru y'amavi ko yazamubera umugore.
Uyu muhango wo gusaba umukunzi we ko azamubera umufasha, wahuriranye n'isabukuru y'amavuko ya Mimi.
Muri Kanama 2019, Mimi yari yatangaje ko nyuma y'igihe amaranye n'uyu musore yabonye ari umwizerwa bityo ko amusabye ko babana atazuyaza.
Meddy na Mimi ni abantu bakunze kugenda bagaragaza ko bari mu rukundo cyane cyane biciye mu magambo babwiranaga ku mbuga nkoranyambaga.
Tariki ya 1 Mutarama 2019 ni bwo Meddy yerekanye umukunzi we mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party Meddy yari yatumiwe kuririmbamo, akaba ari nabwo uyu mukobwa w'imyaka 30 aheruka mu Rwanda ariko akaba yavuze ko ari hafi kugaruka.
Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye muri 2017 ubwo Meddy ubwe yatangazaga ko hari umukobwa utari Umunyarwanda asigaye atereta uba muri Amerika.
Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/umuhanzi-meddy-yateye-ivi-asaba-umukunzi-we-kuzamubera-umugore