Kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukuboza 2020, ni bwo hasohotse amashusho agaragaza Rotimi ukomoka muri Nigeria ashinga ivi agasaba umuhanzikazi wo muri Tanzania, Vanessa Mdee ko yamubera umugore w'ubuzima bwe bwose. Rotimi yamenyekanye cyane muri filime y'uruhererekane yitwa 'Power' yakinnyemo akoresha izina rya Dre.
Vanessa Mdee yagaragaje amashusho y'amasegonda macye yerekana impeta ibengerana yambitswe n'umukunzi we. Aya mashusho yayaherekeresheje amagambo yumvikanisha ukuntu anyuzwe n'urukundo rwa Rotimi.
Yavuze ko hashize umwaka umwe n'igice ari mu rukundo Ratomi. Kandi ko ubwo batangiraga urugendo hari abagiye bamuca intege bamubwira ko atari we mugabo we w'ahazaza. Avuga ko yabirengagije yumvira umutinama anashingiye ku bihe byiza yagiye agirana n'uyu musore abona ko azamubera Se w'abana be.
Vanessa yavuze ko ku myaka 30 y'amavuko yujuje yari afite gahunda zitandukanye n'izo Imana yamuteguruye. Yifashishije umurongo wo muri Bibiliya ubunoneka muri Yeremiya, yavuze ko 'Ibyo Imana yifuza kutugirira ari byiza kugira ngo tuzabone ejo hazaza heza'.
Uyu mukobwa yavuze ko yamaze kubona igisobanuro cy'ahazaza he akimara guhura na Rotimi kandi ko Rotim yatabaye ubuzima bwe 'birenze iby'undi mugabo woherejwe n'imana yakora'.
Avuga ko nta magambo yabona yakoresha mu gusobanura imbaraga z'urukundo zishyigikiwe n'Imana. Ko ubuzima bwe bwose yari amaze igihe ashakisha urukundo n'ibyishimo mu bintu, ariko ko yamaze kubona umusore ufite buri kimwe.
Vanessa yavuze ko yabwiye 'Yego' inshuti ye, inkoramutima ye, urukundo rw'ubuzima bwe. Ati 'Igisubizo ni Yego! Yego ku nshuti yanjye. Urukundo rw'ubuzima bwanjye.'
Abarimo Kansiime, Umunyarwandakazi w'umunyamideli Judithe ubarizwa muri Uganda, Remah uherutse gusohora amashusho y'indirimbo 'This Is Love' yakoranye na The Ben n'abandi bamwifurije guhirwa mu rugendo rushya rw'urukundo yatangiye.
Rotimi wambitse impeta Vanessa yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko 'yabwiwe Yego' n'umukunzi we uvuze buri kimwe mu buzima bwe. Uyu musore yavuze ko Vanessa yahinduye ubuzima bwe, kandi ko yiteguye kumukunda no kumuha buri kimwe cyose akeneye.
Mu ugushyingo 2020, ni bwo umunya-Tanzania w'umunyamuziki Vanessa Mdee wari ku rutonde rw'abahanzi batatu batoranyijwemo gutaramira i Kigali mu Ugushyingo 2019, yatangaje ko yasaye mu nyanja y'urukundo rw'umukinnyi wa filime w'umuhanzi Rotimi nyuma y'iminsi ibiri y'umusangiro.
Â
Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-vanessa-mdee-yambitswe-impeta-yurukundo-numukunzi-we-wamwihebeyevideo/