Umujyi wa Kigali wifuza ko abawukoreramo bataha hanze yawo bajya bawuraramo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umujyi wa Kigali
Umujyi wa Kigali

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi ry'Imitunganyirize y'Umujyi, Enjeniyeri(Enj) Marie Solange Muhirwa, yatangarije Kigali Today ko igishushanyo mbonera gishya cyemerera abacuruzi birirwa i Kigali guhita barara mu nzu bakoreramo, ariko ko abubatsi b'izo nzu batajya bateganya aho kurara.

Enj Muhirwa yagize ati "Iyo ugeze muri uyu mujyi nijoro cyangwa muri 'week-end' usanga nta rujya n'uruza rw'abantu ndetse nta n'ibikorwa bihari, ukibaza ngo ese aha hantu haba abantu?"

Enj. Muhirwa yavuze ko barimo gukorana n'abubaka inzu mu mujyi wa Kigali rwagati muri Nyarugenge, kugira ngo mu miturirwa hasi hajye hagenerwa ubucuruzi, hanyuma inyubako zo hejuru zibe izo guturwamo.

Avuga ko inzu zizaba zigenewe gukorerwamo imirimo itandukanye(mixed use), atari ubucuruzi gusa n'ibiro, ahubwo ko abantu bazajya basangamo serivisi nka resitora, ubwidagaduriro bw'abana, amacumbi, amaduka n'amasoko y'ibintu hafi ya byose.

Ibi bigamije gufasha abantu kwirinda gutega imodoka bava mu kazi cyangwa bakajyamo, ndetse n'abava hirya no hino baje gushaka ibintu na serivisi zitandukanye, bikaba ari byo biteza umubyigano w'imodoka mu mihanda.

Indi nyungu irimo ni uko iyi gahunda izafasha abaturage na Leta gukoresha neza ubutaka, kuko abasanzwe batuye mu nzu z'intagarane hasi ku butaka bagiye gutura bagana hejuru.

Uhagarariye abikorera ku rwego rw'Akarere ka Nyarugenge, Tharcisse Ngabonziza avuga ko kubaka umuturirwa mu mujyi akawuturamo nka nyirawo bishoboka, ariko ko kubona abakodesha inzu yo guturamo muri uwo muturirwa bitoroshye.

Ngabonziza yagize ati "Wenda wowe nka nyiri inzu wajyamo ariko kubona abapangayi ntabwo bikunda, nawe reba nko muri MIC inzu y'icyumba kimwe na salon ni amafaranga ibihumbi 600 ku kwezi kandi ubwo kuhakodesha ari munsi y'amadolari 1,000 (miliyoni imwe y'amanyarwanda) uba uhomba."

Ngabonziza avuga ko impamvu bigoye kubona umupangayi mu miturirwa y'i Kigali rwagati ari uko umuntu yinyabya hirya gato yayo, akabona inzu y'amafaranga ibihumbi 300 ku kwezi, nini kandi nziza.

Icyakora we nka nyiri inzu yahize ko agomba kuva aho atuye mu nkengero za Kigali mu gihe cya vuba, akaza gutura hejuru mu muturirwa we, kandi ko azabikangurira na bagenzi be bafite inyubako mu mujyi rwagati.

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali butanga urugero ku nzu yitwa Makuza Peace Plaza buvuga ko iri ku rwego rwifuzwa, kuko yifitemo parikingi y'imodoka, imyanya yo gucururizamo no gukoreramo ibintu bitandukanye, ibiro by'inzego zinyuranye, hanyuma hakaba n'igice cyagenewe guturwamo.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-wifuza-ko-abawukoreramo-bataha-hanze-yawo-bajya-bawuraramo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)