Umumotari arashinja umupolisi kumukubitira kwa muganga, Polisi ikemeza ko uwabikoze afunze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nsabimana uvuga ko yakubiswe ni uwo mu Karere ka Nyagatare gusa igihe yahohoterwaga yari umumotari mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko ku wa 24 Ukwakira 2019, ubwo yari atwaye umugenzi amuvanye I Nyanza ya Kicukiro amujyanye Sonatube, ageze Kicukiro Centre asanga habereye impanuka y'umumotari wari wagonganye n'umunyonzi utwara igare.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko 'Mpageze mbona abantu barashungereye ariko ntawatanze ubufasha, nahise mfata telefone mpamagara ambulance mvuga ko aho hantu habereye impanuka, bahise bambwira ngo dufashe abo bantu tubajyane ku Kigo Nderabuzima babe babafasha.'

'Aho hafi hari hari abapolisi mbasaba kunsigaranira moto noneho mfata wa mumotari mushyira ku bitugu mbwira abandi bantu bari bari aho bafata umunyonzi n'undi yari ahetse tubajyana ku Ivuriro rya Bethesda.'

Nsabimana avuga ko yageze kuri iryo vuriro bamubwira ko uwo mu motari arembye cyane agomba kujyanwa I Masaka bityo nawe barajyana akaba amuri iruhande mu gihe abo mu muryango we bataraboneka.

Reba agahinda ka Nsabimana….

Avuga ko ubwo bari bageze I Masaka hashize igihe gito haza umupolisi witwa Kayihura Christophe ahageze amubaza niba ariwe wakoze impanuka aje kureba, undi nawe amubwira ko atariwe ahubwo ajya kumwereka uwakoze impanuka.

Ati 'Mumweretse amuhata ibibazo byinshi ariko umumotari ananirwa gusubiza. Yaramubajije ati wajyaga he, wari uhetse nde n'ibindi bibazo byinshi ariko kubera ko umumotari yari ananiwe ananirwa gusubiza.'

Nsabimana avuga ko uwo mupolisi witwa Kayihura Christophe yasigaye avuga ngo abamotari baramunaniye, ntabwo yiyumvisha ukuntu uwo mumotari yagonze umuntu amuturutse inyuma.

Yakomeje agira ati 'Nuko arampamagara ngo ningaruke ambwire, ndagaruka, ankubita urushyi ku itama, ankubita urwa kabiri, nshika intege mba nituye hasi, ankubita imigeri ibiri urabona iri ryinyo ryavuyemo n'iri ryo kuruhande.'

'Namaze kwitura hasi ankubita iyo migeri arambwira ngo ngiye kukurasa cyangwa ngufunge kugeza igihe abamotari muzamenya ko muri abanyamafuti mu muhanda. Aransohokana angejeje mu marembo y'ibitaro arankubita indi migeri nitura hasi niho ubona aya menyo yaviriyemo.'

Nsabimana akomeza avuga ko ubwo umupolisi yari agiye kuri telefone yahise ahamagara kuri 112, bahita bazana imodoka ya polisi iraza itwara uwo mupolisi nawe asigara aho I Masaka yivuza.

Avuga ko I Masaka bahise bamuha transfer ijya ku Bitaro byo ku Muhima, nyuma naho bamwohereza CHUK ahoy amaze iminsi itandatu aho amariye koroherwa abona kubaho muri Kigali yirwaza abayeho nabi biramunanira aza kubona umugiraneza wamutegeye imodoka ajya kurwarira iwabo Nyagatare.

Muri rusange avuga ko uretse ubumuga yavanye muri uku gukubitwa, yanakoresheje amafaranga agera mu bihumbi 230Frw [yaduhaye kopi igaragaza inyemezabwishyu yagiye ahabwa kwa muganga].

Uyu mugabo avuga ko kugeza uyu munsi akirwaye kubera ko yakurijemo ubumuga akaba atabasha gusubira kuri moto ngo abashe gushaka imibereho.

Urujijo ku ifungwa ry'uyu mupolisi…

Polisi y'Igihugu yamutumijeho ajya kuganira na CP Rafiki Mujiji wahise amuhuza n'umupolisi wamukubise ngo biyunge amusubize amafaranga yakoresheje yivuza [Icyo gihe uwo mupolisi bari baramufunguye ari mu kazi].

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera ariko avuga ko uyu mupolisi atari mu kazi kuko afunzwe ndetse avuga ko Polisi y'u Rwanda itajya yihanganira abakora amakosa kuko hari amategeko n'amabwiriza y'imbere muri Polisi ku buryo n'ubwo inkiko zitamuhana ashobora guhanwa na Polisi.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI yavuze ko 'Icya mbere ntiyasubira mu kazi, ariko noneho n'iyo yavuga ngo aratsinzwe, twe turamufata tukamufunga tukamukurikirana kubera ko twe dufite amabwiriza agenga imyitwarire y'abapolisi bacu.'

Ku rundi ruhande ariko Nsabimana yanabonanye na Minisitiri w'Ubutabera akaba n''Intumwa ya Leta y'u Rwanda, Johnson Busingye ari nabwo hashize iminsi umupolisi ajyanwa mu nkiko.

Gusa ariko hashize iminsi mike Urukiko rutegetse ko uwo mupolisi [Kayihura Christophe], afungwa iminsi 30 y'agateganyo kugira ngo urubanza ruburanwe mu mizi, biza kugaragara ko atigeze ajyanwa muri gereza.

Nsabimana avuga ko nyuma yahoo yahuye nawe ari mu kazi yambaye imyenda y'akazi aho yabwiye UKWEZI ko bahuriye I Nyamirambo.

Ati 'Ikintu kimbabaza ni uko bafashe wa mupolisi wampohoteye bakamuhemba kumusubiza mu kazi kandi njyewe ndi mu bibazo.'

Nsabimana aracyasaba kurenganurwa n'inzego zibishinzwe kuko ubumuga yasigiwe n'uwo mupolisi wamurenganyije.

Gukubita no gukomeretsa ari icyaha gihanwa n'ingingo y' 121 y'itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

Reba agahinda ka Nsabimana….



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Umumotari-arashinja-umupolisi-kumukubitira-kwa-muganga-Polisi-ikemeza-ko-uwabikoze-afunze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)