Umunyamideli Onika winjiye mu muziki afite intego yo kuwambutsa imipaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa winjiye mu muziki akoresha izina rya 'Onika' yahise ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Deep In Love' ikoze mu njyana ya Zouk.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko iyi ari indirimbo ye ya mbere ariko imishinga afite ari myinshi ndetse asaba abanyarwanda kumushyigikira nawe abizeza kutazabatenguha.

Onika usanzwe ari umunyamideli ndetse akaba yafashaga abahanzi mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyo aherutse kuririmbamo y'umuraperi Khalifan.

Reba hano amashusho y'indirimbo nshya ya 'Onika'

Indirimbo ye nshya yise 'Deep In Love' ari nayo ya mbere akoze nk'umuhanzi ku giti cye irimo ubutumwa bw'umukobwa ubwira umusore ko ari mu rukundo nawe kandi amukunda cyane atazigera yicuza ko yamukunze.

Hari aho aririmba ko 'Njye nabonye unkwiriye, njye nkwiye umwiza nkawe, ubuzima bwanjye nabushyize mu biganza byawe, ntan'ahantu najya ntakujyanye, Baby you're my flower, nakupenda sana , sitajuta sana...'

Indirimbo 'Deep In Love' yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Producer Pappito bivugwa ko afitanye isano ya hafi na Onika, mu gihe amashusho yafashwe anatunganywa na Bagenzi Bernard.

Onika avuga ko nyuma y'iyi ndirimbo afite imishinga myinshi arakurikizaho irimo gushyira hanze indirimbo nziza kandi zikoze mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

Reba hano amashusho y'indirimbo nshya ya 'Onika'



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umunyamideli-Onika-winjiye-mu-muziki-afite-intego-yo-kuwambutsa-imipaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)