Umusifuzi mpuzamahanga w'umunyarwandakazi, Mukansanga Salma ni we munyarwanda wenyine uri ku rutonde rw'abasifuzi 20 bazajya bahembwa n'impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika 'CAF' mu gihe cy'umwaka.
CAF ikaba yatoranyije itsinda ry'abasifuzi 20 babigize umwuga bagiye kujya bahembwa na CAF, iri tsinda rikaba rigizwe n'abagabo 18 n'abagore 2 aho bagiye guhabwa amasezerano y'umwaka .
Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salma uheruka gutoranywa mu basifuzi umunani bo muri Afurika, bazatoranywamo abazasifura igikombe cy'Isi cy'Abagore cya 2023 muri Nouvelle Zelande, ni we Munyarwanda rukumbi uri kuri uru rutonde.
Undi mugore uri kuri uru rutonde ni umunya-Ethiopia, Lydia Tafesse.
Gutoranya aba basifuzi bakaba baragendeye ku rwego rwabo n'uko bitwaye mu marushanwa basifuye mu myaka ibiri ishize.
Ushinzwe imisifurire muri CAF, Eddy Maillet yavuze ko abasifuzi batoranyijwe bazakomeza gukurikiranwa, aho bahawe amasezerano y'umwaka umwe, bakazajya bahabwa ibikenewe byose mu kazi buri kwezi.
Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo hanzuwe ko hazashyirwaho itsinda ry'abasifuzi b'abanyamwuga rizaba riterwa inkunga na FIFA ku bufatanye na CAF, ni mu mwiherero wabereye muri Maroc wahuje impuguke za FIFA na CAF. Uru rutonde rukaba rwaremejwe ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatandatu
Abasifuzi batoranyijwe bazashyirirwaho abazajya babahugura ndetse bazajya bagenerwa ibikoresho bitandukanye mu kazi kabo.
Urutonde rw'abasifuzi batoranyijwe
- Alioum Alioum (Cameroun)
- Ghorbal Mustapha (Algeria)
- Amin Mohammed Amin Mohammed Omar (Misiri)
- Bamlak Tessema Weyesa (Ethiopia)
- Gassam Papa Bakary (Gambia)
- Sadok Selmi (Tunisia)
- Jean Jacques Ngambo Nsala (RDC)
- Janny Sikazwe (Zambia)
- Redouane Jiyed (Maroc)
- Victor Miguel de Freltas Gomez(Afurika y'Epfo)
- Maguette Ndiaye (Sénégal)
- Joshua Bondo (Bostwana)
- Pacifique Ndabihawenimana (Burundi)
- Rakoto Jaona Andofetra Avombitana Rivolala Manda Aroniaina (Madagascar)
- Daniel Nil Ayi Laryea (Ghana)
- Boubou Traore (Mali)
- Belda Dahane (Mauritania)
- Peter Waweru Kamaku (Kenya)
- Salma Mukansanga Rhadia (Rwanda)
- Lydia Tafesse (Ethiopia)
Source : http://isimbi.rw/siporo/umunyarwandakazi-ku-rutonde-rw-abasifuzi-20-bazajya-bahembwa-na-caf