Umunyempano Ruti Joël yinjiye muri 'Label' irimo mubyara we Jules Sentore #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyempano Ruti Joël yahise ashyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Igikobwa' iba imwe mu zizaba ziri kuri album ye azakorera muri 'Kwanda Music Label'.

Iyi ndirimbo yagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020, ikoze mu buryo bw'amajwi n'amashusho, iri mu njyana gakondo yumvikanamo n'ibicurangisho bya kizungu.

Umuyobozi w'iyi nzu ifasha abahanzi ya 'Kwanda Music Label', Rugira Maombi Patrick yavuze ko uyu munyempano Ruti Joël yiyongereye ku muhanzi Jules Sentore n'abandi bahanzi babiri bari muri iyi label.

Reba hano 'Igikobwa'

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, ntabwo yigeze atangaza andi mazina y'abahanzi basinyishijwe na label ye ariko yavuze ko bahari ndetse mu minsi iri imbere bazatangazwa.

Ati 'Hari n'abandi bahanzi, kugeza ubu ni bane ariko abahari ni Jules na Ruti gusa mu bihe biri imbere n'abandi bazatangazwa.'

'Ruti dufitanye amasezerano yo kumufasha byose, 'Igikobwa' ni indirimbo ya mbere ariko dufite izindi zose hamwe uko ari 10 ziri kuri album ye ya mbere zararangiye gusa tuzagenda dushyira hanze imwe, kuri imwe.'

Rugira yavuze kandi ko ibijyanye n'izina rya album bizatangazwa nibura uyu muhanzi amaze gushyira hanze indirimbo esheshatu mu 10 zizaba ziyigize.

Umuhanzi Joël Rumata ukoresha izina rya Ruti Joël ari mu bahanzi batanga icyizere by'umwihariko mu muziki gakondo.

Uyu musore ufite ijwi ridasanzwe yari asaznwe afite indirimbo zirimo Diarabi, yaririmbanyemo na Jules Sentore ndetse na nyakwigendera King Bayo. Afite kandi iyitwa La vie est belle, Rusaro ndetse n'iyitwa Rumuri rw'itabaza.

Ruti yinjiye muri 'Kwanda Music Label' asangamo Jules Sentore uri mu bahanzi bagezweho bayoboye umuziki gakondo hano mu Rwanda.

Reba hano 'Igikobwa'



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umunyempano-Ruti-Joel-yinjiye-muri-Label-irimo-mubyara-we-Jules-Sentore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)