Umuraperi Muchoma yahaye abanyarwanda umwaka mushya #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Indirimbo 'Mucoma' yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza 2020, ikoze mu buryo bw'amajwi mu gihe uyu muhanzi atangaza ko amashusho yayo nayo arasohoka mu bihe biri imbere.

Muchoma uri mu bahanzi bari gukora cyane muri iyi minsi ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma gato y'iyo aherutse gushyira hanze ari kumwe na The Ben, ikaba iri mu ndirimbo zikunzwe hano mu Rwanda.

Umva hano indirimbo 'Mucoma'

Mu kiganiro na UKWEZI, yavuze ko afite intego yo gukora indirimbo nyinshi kandi nziza kugira ngo nawe arebe ko yaza ku rutonde rw'abahanzi bari imbere hano mu Rwanda.

Ati 'Urabona mu myaka yashize, wasangaga ari abahanzi bake bari imbere y'abandi, icyo kintu nshaka kugihindura ndagira ngo nkore cyane nanjye nze mub'imbere kandi birashoboka.'

Muchoma uvuga ko ari gutegura album ye izasohoka mu mwaka utaha yaboneyeho no kwifuriza abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2021.

Umva hano indirimbo 'Mucoma'



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umuraperi-Muchoma-yahaye-abanyarwanda-umwaka-mushya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)