Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 5 Ukuboza 2020, nibwo uyu musore yakubiswe n'indaya arakomereka bikomeye ahita ajyanwa kuvurirwa mu bitaro by'Intara ya Bombolulu.
Amakuru avuga ko ku wa Gatandatu aribwo umusore yishyuye icumbi muri aka gace aho yagombaga kurara noneho bigeze nijoro ahamagaza indaya gusa ngo bemeranyije amafaranga bigeze igihe cyo kuyishyura arayabura.
Uwatanze amakuru yavuze ko 'Mu gitondo umukiriya yanze kwishyura, bituma iyo ndaya ihamagaza bagenzi bayo kuri telefone bahita baza.'
'Aba bagore bageraga mu 10, barahageze ku icumbi bahita batangira gukubita wa mugabo, bamukubise amacupa y'inzoga mu isura, bakajya bavuga ko baramwica natishyura mugenzi wabo.'
Ubwo uyu musore bari bamaze kumuzahaza babona ubuzima bwe buri mu kaga cyane ko yarimo ava amaraso cyane abo bagore bose bahise baburirwa irengero bava aho hafi.
Bamwe mu ndaya zaganiriye na K24 dukesha iyi nkuru bavuze ko uyu mugabo asanzwe afite umuco wo kubakoresha ijoro ryose yarangiza akabirukana atabishyuye n'igiceri.
Umwe yagize ati 'Twashakaga kumuha isomo.'
Polisi yo mu gace ka Nyali yageze ahabereye ibi ijyana umusore kwa muganga ari naho yapfiriye nyuma y'umunsi umwe.
Kugeza ubu izi ndaya ntabwo ziratabwa muri yombi, naho uyu musore we yamaze gushiramo umwuka. Uyu musore yakubiswe n'indaya bimuviramo urupfu
Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Umusore-wakubiswe-n-indaya-yanze-kuyishyura-yapfiriye-mu-bitaro