Umutaliyanikazi wari umugore wa Harmonize yemeje ko batandukanye amushinja kutabyara no kwitsindira umwana w'abandi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamideli w'umutaliyanikazi, Sarah Michelotti akaba n'umugore w'umuhanzi w'icyamamare muri Tanzania, Harmonize yavuze ko yafashe umwanzuro wo gutandukana n'uyu muhanzi bitewe n'imyitwarire idahwitse irimo kumuhisha amabanga ye menshi.

tariki ya 7 Nzeri 2019 ni bwo ubukwe bwa Sarah na Harmonize bwabaye bubera mu mujyi wa Dar es Salaam.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sarah mu mpera z'icyumweru gishize aherutse gushyiraho impapuro zo kwa muganga zigaragaza ibizamini bya DNA(bipimwa kugira hamenyekanye isano umuntu afitanye n'undi) byapimwe abagabo 3 barimo Harmonize kugira ngo barebe niba ari we se w'umwana witwa Zereha Nasra wabyawe na Nasra Muhsin Selemani.

Basanze uyu mwana atari uwa Harmonize n'ubwo akomeje kumwiyitirira ari naho umugore we yahereye avuga ko ari ihungabana yatewe no kutabyara. Basanze umwana ari uwa Rajabu Ibrahim Abdukahali

Ati'Mana yanjye abantu koko baracanganyukiwe, ku nshuro ya kabiri bafashe ibipimo bya DNA ariko n'ubundi basanze atari uwawe, cyangwa kuba warananiwe kubyara wihaye umwana umwana utari uwawe? Komerezaho kwakira umwana utari uwawe ufite umutima mwiza, ntuzi kwita ku mugore kubera ibibi byawe, nizere ko umwana we uzamwitaho.'

Uyu mugore kandi akaba yarahise atangaza ko yahisemo gutandukana na Harmoze kubera ko yananiwe kumwihanganira.

Uyu mugore yavuze ko uko iminsi yagiye ihita yabonye ko babayeho mu buzima butandukanye, anabona ko Harmonize nta muntu n'umwe yubaha.

Ati 'Ntiwigeze umenya n'uko wabungabunga umugore nkanjye cyangwa ngo uterwe ishema n'umuntu waguhaye ubuzima bwiza. Kandi ntuzi kubaha abantu bagukunda ndetse n'abo biteguye ku gushyigikira. Mu bihe bitandukanye nabonye ko ari 'umubeshyi' kandi 'uri fake (wigaragaza uko utari)'.'

Yavuze ko gukundana kugeza barushinze, ari ubuzima bubi adashaka kugarukaho. Ndetse ko aramutse avuze buri kimwe, abantu batungurwa. Ati 'Ufite indi sura abantu batazi kabisa.'

Sarah yavuze ko Harmonize atigeze amushimira ibyo yamukoreye. Amubwira ko 'ubuzima bumuhishiye amasomo' kandi ko we agiye gutangira urugendo rushya rw'ubuzima bwe.

Yifurije imigisha myinshi Harmonize, amubwira ko abonye umwanya mwiza wo kuryamana n'abandi bagore ashaka. Asoza agira ati 'Ariko nakugira inama yo kumenya gushima no kuzirikana abantu bakugiriye neza.'

Ibizamini basanze umwana atari uwa Harmonize
Sarah yavuze ko yamaze gutandukana na Harmonize



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umutaliyanikazi-wari-umugore-wa-harmonize-yemeje-ko-batandukanye-amushinja-kutabyara-no-kwitsindira-umwana-w-abandi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)