Nyuma yo gusezererwa muri CAF Champions League mu ijonjora ry'ibanze na Gor Mahia ku giteranyo cy'ibitego 4-3, Maj Gen Mubaraka Muganga avuga ko we n'abasore be bakuyemo isomo ry'uko bagomba kwizera intsinzi ari uko umukino urangiye.
Ku munsi wo ku wa Gatandatu APR FC yakinnye umukino wo kwishyura na Gor Mahia mu ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League, APR FC yari yatsindiye i Kigali 2-1, yasabwaga kunganya gusa ariko yaje gutsindwa 3-1, muri ibyo bitego bibiri byinjiye mu minota 5 y'inyongera.
Ku munsi w'ejo ikipe ikaba yarageze mu Rwanda ivuye muri Kenya aho yakiriwe n'ubuyobozi bw'ikipe bukabaganiriza ndetse bukanabihanganisha.
Nyuma yo kuganira n'abakinnyi, Maj. Gen. Mubaraka Muganga yabwiye itangazamakuru uko ubuyobozi bwakiriye urugendo rw'ikipe ndetse n'ikigiye gukurikiraho.
Yagize ati: 'Twaje kwakira aba basore nyuma y'urugendo bavuyemo, gutsindwa birababaza kandi cyane nk'uko byaraye bibaye nimugoroba ntitwabyakiriye neza kuko ntabwo ari cyo cyari icyerekezo n'intego yacu gusa mu mupira uko babivuga turategura n'abandi bagategura.'
'Twakuyemo amasomo kubera ko benshi mu mupira w'amaguru n'abafana bacu muri rusange mu by'ukuri bari bizeye intsinzi kandi niyo twakoreraga twese ariko mu minota itatu ya nyuma y'inyongera ntibyagenda uko bikwiriye, kwakira gutsindwa kuriya ntabwo byoroha ariko mu mupira w'amaguru niko bigenda.'
Yakomeje atangaza ko bakuyemo amasomo agiye gutuma abakinnyi bizera intsinzi ari uko umusifuzi ahushye mu ifirimbi ko umukino urangiye.
Yagize ati: 'Navuga ko twakuyemo amasomo yo gutegura, ubwo ndavuga ku ruhande rw'abakinnyi kugeza bahushye mu ifirimbi nibwo uvuga uti umukino urarangiye, iyo rero abantu bari bizeye intsinzi ndabizi n'abatoza hari igihe bibagora ariko ubu ni isomo. Dufite n'amahirwe ko dufite abakinnyi benshi bakuze n'abato n'ubundi nabo baboneyeho iryo somo rishaririye ariko bararyakira. Ni uko twakiriye urugendo uko rwagenze.'
Yavuze ko ikigiye gukurikiraho ari ukwitegura shampiyona kugira ngo bazayegukane bagire amahirwe yo gusubirayo bakosore amakosa bakoze.
Ati'Biri mu byo nari maze kubwira aba basore kubera ko twe turi abakoresha, utaje bakigera hano ngo ubabwire, unabereke ko ubashyigikiye muri ubwo buryo birashoboka ko bavuga bati ubwo ari ikipe y'ingabo turahura nabo ari ibinyafu. Nibyo twaberetse ko gutsindwa ntawe ushobora kubyishimira na gato cyane urebye ikerekezo dufite ariko tunabereka ko aya ari amasomo bakuyemo.'
'Twabateguje ko ibyo byarangiye tubereka ko Champions league bagomba kuyitegura bahereye kuri shampiyona yacu, bakitwara neza uko bikwiriye maze bakazagira n'ayo mahirwe yo gusubirayo bagakosora ibyo batakoze neza.'
Yasoje yongera gusaba imbabazi ubuyobozi bw' ingabo, abakunzi n' abafana ba APR FC by'umwihariko.