Umwaka wa 2020 ntiwababereye mwiza nk'uko bari bawiteze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Kwinjira mu mwaka wa 2020 byashimishije benshi gusa ibyo bari biteze ntibyagezweho kubera COVID-19
Kwinjira mu mwaka wa 2020 byashimishije benshi gusa ibyo bari biteze ntibyagezweho kubera COVID-19

Abaganiriye na Kigali Today bakomeje kugaruka ku bihombo bagize muri uyu mwaka wa 2020 bari bitezeho iterambere, muri abo barimo abateganyaga kurongora bafashe umwanzuro wo kubireka, abamotari bari bategereje guteza imbere uwo mwuga bakaba bagera ku rwego rwisumbuye n'abandi.

Umwe mu bamotari yagize ati “Ntacyo kuvuga ubunwa bwabaye ubucwende kandi uyu mwaka twari twiteze ko ari viziyo, nari nzi ko nzakora ngatera imbere nkaba nagera ku rwego rwo gutwara imodoka, Corona iba iraje, urabizi igihe twamaze mu rugo inzara itumereye nabi, uyu mwaka ni ikigeragezo”.

Mugenzi we ati “Mbega umwaka we!!!, kuva mvuze nibwo mbonye umwaka mubi, ahubwo turibaza aho tuzajya dukura umusoro wa moto, mbese imipango nari mfite yose yagiye hasi ubu ni ibihombo gusa Corona iraduhemukiye pe! Uyu ni umwaka w'ibibi gusa”.

Umusore umwe wari wapanze ko uwo mwaka uzarangira yarashatse umugore ati “Mbega umwaka! Nari napanze kurongora icyorezo kiti naje, ubu umukobwa yarigendeye kuko sinari kwiteza urugo ntafite icyo mpa umugore, nari ntunzwe no guca inshuro byose birahagarara”.

Umwe mu bakora ubupagasi ati “Uyu mwaka wiwunyibutsa Corona yaratuvangiye, njye n'umugabo wanjye twari dufite umugambi mwiza wo guca inshuro tukagura agasambu tukareka kwirirwa dukorera abandi, none ndebera tuzapfa tugica inshuro iyo tubuze n'aho tuyica turaburara, gusa icyangombwa ni ugukomeza kwirinda, uyu mwaka uragatsindwa”.

Umukecuru umwe utunzwe no guca inshuro ati “Uyu mwaka se uransize nsigaye hehe ko meze nabi urabona ndi umuntu? Iyi Corona ni gati ki ko itumaze? Aho najyaga guca inshuro sinkihajya, uyu mwaka waje utuziye ntacyo nawuvugaho no guhahira inda yanjye byarananiye, urava mu rugo bati jya muri sitade wasohotse, uyu mwaka ni akatuziye gusa turi kwirinda iki cyorezo ngaka n'agapfukamunwa ndakambaye, hari umukecuru nkanjye wakagombye kwambara iki kintu gipfuka amazuru n'umunwa? Uyu mwaka ni agahomamunwa”.

Umubaji ati “Ni ikigeragezo, uyu mwaka waje ari ibibazo ahubwo Imana ikwiye kudufasha ikadukuriraho iki cyorezo. Nkora umurimo w'ububaji, ariko sinkibona umpa akaraka, mu kwezi kwa 12 twabaga dufite ibiraka byinshi abantu bitegura umunsi mukuru none dore ndicaye nta n'uwampa akazi ko kumukorera byibura ameza, ndebera nawe muri ibi bihe bya Noheli nararaga amajoro nkora none nta n'uwamenya ko Noheli yigeze ibaho, ibi ni ukubiharira Imana, uyu mwaka ni mubi ni mubi mbisubiremo ni mubi, nta wundi mwaka wigeze kubaho nk'uyu kubera Corona”.

Abo baturage bose bakomeje kugaragaza ibibazo bagize mu mwaka wa 2020, aho bose batunga agatoki icyorezo cya COVID-19, bose bakaba bemeza ko bakomeje gushyira mu ngiro amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nubwo hari abakigaragara banyuranyije n'ayo mabwiriza bituma Akarere ka Musanze gafatirwa ingamba zo gufunga saa moya z'umugoroba, binyuranye n'ahandi hose mu gihugu aho isaha yo kuba abantu bagze mu rugo ari saa mbili.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umwaka-wa-2020-ntiwababereye-mwiza-nk-uko-bari-bawiteze
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)