Uyu mwaka wa 2020 na mbere yaho hari amafoto ya Nyakubahwa Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame, yagiye agera hanze bamwe akabageraho abandi akabacika. InyaRwanda, yakwegeranirije amafoto menshi watunga mbere y'uko uyu mwaka wa 2020 urangira dore ko ubura amasaha make cyane ngo tuwusoze.
Muri aya mafoto harimo ayerekana urukundo rudasanzwe bombi bakundana nk'icyitegererezo cyiza ku baturarwanda n'abanyamahanga batari bake, ayerekana ubwitange n'urukundo bakunda abanyarwanda, akanyamuneza, gukunda siporo n'ibindi. Ni amafoto yagiye afatwa mu bihe bitandukanye yaba mu 2020 na mbere yaho, akaba afite umwihariko w'uko yakunzwe cyane.
Ku mbuga nkoranyambaga benshi kwerekana amarangamutima yabo kuri Perezida Paul Kagame ndetse hari n'abahamya ko nta gushidikanya ari we mu Perezida ukunzwe cyane muri Afrika, ibitumwa bamwe bamwita Perezida wa Afrika. Perezida Kagame na Jeannette Kagame, bakunze gukangurira abanyarwanda gukundana no gufashanya, gukora cyane hahangwa imirimo no gukora Siporo ngororamubiri nka kimwe mu bituma umuntu amererwa neza akarwanya gusaza imburagihe.Â
Perezida Kagame kandi akunda imikino itandukanye nko gukina Tennis, no gushyigikira cyane umupira w'amaguru, uw'amaboko cyane Basketball akunda kugaragara ku bibuga byayo areba imikino y'amakipe, cyane cyane ibera muri Kigali Arena inyubako nshya ikunze kuberamo ibikorwa bikomeye by'imyidagaduro.
AMWE MU MAFOTO YA PEREZIDA KAGAME NA MADAMU JEANNETTE KAGAME YAKUNZWE N'ABATARI BAKE
Perezida Kagame benshi bamufata nka Perezida wa Afrika yose
Imvura n'izuba ntibibuza Perezida Kagame gukora no kwitabira ibikorwa bifitiye akamaro abanyarwanda
Perezida Kagame ateruye umwuzukuru we
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakunda cyane gukora siporo