Amakuru y'umwana w'umukobwa wo mu Mudugudu wa Ryabega, Akagari ka Mubuga mu Murenge wa Musaza, uri mu kigero cy'imyaka 14-15, wagurukaga akajya hejuru y'inzu, yatangiye gucicikana ku wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2020.
Amakuru yavugaga ko uwo mwana yari afite imbaraga zidasanzwe, zatumaga aguruka akajya hejuru y'inzu z'ubucuruzi ziri muri ako gace, ndetse abantu bagerageza kumukurayo bikananirana.
Icyakora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musaza, Bihoyiki Leonard, yabwiye Kigali Today ko yigereyeyo ejo ku wa Gatanu, agasanga uwo mwana yacururutse ameze neza.
Uyu muyobozi ariko ananyomoza amakuru avuga ko uwo mwana yagurukaga, kuko ngo amakuru yiherewe n'abaturage bamwiboneye, avuga ko yuririraga ku nzu z'ibikoni (ngufi), akajya hejuru y'inzu nini.
Agira ati “Gusa ibyo bavuga ko aguruka si byo, ahubwo yaruriraga. Yuririraga ku nzu z'ibikoni kuko ziba ari ngufiya, hanyuma akajya hejuru y'inzu nini. Ibyo byo kuguruka si byo rwose”.
Bihoyiki yemereye Kigali Today ko yibonaniye n'uwo mwana, agasanga yorohewe.
Ati “Yasaga n'uworohewe, umuryango twawusabye ko yongeye kugira ikibazo bamujyana kwa muganga kugira ngo bamusuzume barebe niba yaba hari ikibazo afite”.
Amakuru uwo muyobozi yahawe n'ababyeyi b'umwana avuga ko uwo mwana yari amaze iminsi arwaye, akamera nk'uta ubwenge ndetse agashaka kwiruka.
Ababyeyi bavuga ko bagerageje kumuvuza ariko bikananirana, ndetse uyu muyobozi avuga ko akurikije uko yaganiriye na bo, basa n'aho barambiwe kuvuza umwana wabo.
Ati “Icya mbere umuryango wari warishyizemo ko bamuvuje igihe kinini byananiranye, ariko ugasanga ni bya bindi byo kuvuza umuntu ku kigo nderabuzima, indwara yagaruka ukabona ntibabyumva”.
Uyu muyobozi avuga ko amakuru yahawe n'abaturage, ari uko uwo mwana yajyaga hejuru y'inzu, akavayo ari uko haje abantu bakamusengera, nyuma bakamuterera urwego akamanuka.
Uwo mwana kandi ngo yabaye avanywe mu rugo iwabo ajyanwa mu wundi muryango bafitanye isano, aho ngo hari abantu bamusengera.
Ku ruhande rw'uwo mwana, Gitifu Bihoyiki baganiriye yabwiye Kigali Today ko we avuga ko ibyo bamuvugaho byo kuguruka nta byo azi.
Agira ati “Umwana avuga ko atazi ibyamubayeho. Naramubajije aramwbira ngo baramubeshyera”!
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umwana-wavuzweho-kuguruka-hejuru-y-inzu-ameze-neza