Umwihariko w'igitaramo Chorale de Kigali igiye gukora gisoza umwaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi Chorale ifite amateka n'ibigwi mu muziki waririmbiwe kuramya no guhimbaza Imana ariko ukoreshwa cyane muri Kiliziya Gatolika by'umwihariko, ikora igitaramo gisoza umwaka kuva muri 2013.

Visi Perezida wa Chorale de Kigali, Rukundo Charles Lwanga yabwiye UKWEZI ko icy'uyu mwaka kizaba ku wa Gatandatu tariki 19 Ukuboza 2020, muri Kigali Arena i Remera.

Yavuze ko ari igitaramo batangiye kwitegura mbere ubwo ibikorwa bihuza abantu n'ibitaramo byari bitarasubukurwa ariko nyuma aho babonye ko bishoboka ko iki gitaramo kizaba bahise bahindura uburyo bw'imyiteguro.

Rukundo avuga 'Twari twaratangiye imyiteguro cyera ariko tumenye ko ibitaramo byakomorewe ariko hakubahirizwa amabwiriza, ubu niyo gahunda turimo n'ubwo tubiteguye dutinze gato, twagombaga kubanza kureba icyo amabwiriza avuga.'

Kigali Arena isanzwe ijyamo abantu benshi aho nibura hajyagamo ibihumbi 10 ariko kuri ubu Chorale de Kigali izakora igitaramo harimo abantu 1580, ni ukuvuga ko abantu basabwa kugura amatiki hakiri kare dore ko kuri uyu wa Gatandatu aribwo hatangazwa ibiciro n'aho abantu bazayasanga.

Rukundo avuga ko igitaramo cy'uyu mwaka kizaba ari umwihariko kuko batoranyije indirimbo zakunzwe, mu bitaramo bitandukanye bagiye bakora kuva muri 2013, ndetse n'izagiye zirebwa n'abantu benshi kuri YouTube.

Ati 'Agashya karimo ni uko twatoranyije indirimbo zakunzwe kuva Chorale de Kigali yatangira gukora ibitaramo. Nta ndirimbo nshya muzumvamo ahubwo tuzagenda turirimba izo bagiye basaba.

Rukundo yavuze ko mu izina rya Chorale de Kigali bakomeje kwifuriza abanyarwanda kuzagira Noheli Nziza n'Umwaka mushya muhire ariko bakomeza kwirinda icyorezo cya COVID19.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umwihariko-w-igitaramo-Chorale-de-Kigali-igiye-gukora-gisoza-umwaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)